Gen.Hakizimana Antoine Jeva wa FLN yahawe akazi na CNDD FDDD ko gutoza imbonerakure mu rwego rwo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Gicurasi 2020
Amakuru ava mu gihugu cy’uBurundi aravuga ko Gen.Hakizimana Antoine Jeva wa FLN wari umaze iminsi ahigwa bukware n’ingabo za Rd Congo FARDC,yabashije kuzica mu rihumye abifashijwemo n’ingabo za Leta y’uBurundi zagiye muri Rd Congo kurwanya imitwe ya FOREBU na RED TABARA zibarizwa mu gace ka Zone ya Walungu,Minembwe na Fizi ,umwe mu baturage bo mu gace ka Sharashara babyiboneye n’amaso mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Shabunda yavuze ko yiboneye umurongo w’abarwanyi mirongo 82 bari kumwe na Gen.Jeva ati:banyuze ahitwa Rubumba bahingukira ahitwa Gashongo aho bacumbitse iryo joro mu mirima y’ibisheke mu gitondo bakomeje berekeza Gasyama hejuru y’uruganda rw’isukari rwa Kiriba bahita binjira mu Ishyamba rya Kibira cy’uBurundi.
Umwe mu bayobozi b’amashyaka akorera mu Burundi utarifuje ko amazina ye atangazwa mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri iBujumbura yamubwiye ko ayo makuru y’izo nyeshyamba bayazi nabo ko bayahwe n’abayoboke babo bo muri Komini Rugazi, Intara ya Bubanza babonye abantu badasanzwe bavuga ikinyarwanda bitwaje inkoho,uyu munyapolitiki kandi yavuze ikizanye aba barwanyi ari ukongerera ubushobozi urubyiruko rw’Ishyaka CNDDFDD ruzwi nk’Imbonerakure cyane ko n’ubundi uyu mutwe wa FDLR/FLN ari nawo usanzwe watozaga Imbonerakure,ibi bikaba bikozwe kugirango hongerwe umubare w’Imbonerakure kubera ikibazo cy’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha kandi bakaba bikanga ko azabamo imyigaragambyo myinshi,bvityo Inyeshyamba za CNRD UBWIYUNGE arizo FLN zizabafasha guhoshya iyi myivumbagatanyo dore ko n’ubusanzwe FDLR ariyo isanzwe irindira umutekano Umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza.
Gen.bgde.Hakizimana Antoine uzwi ku mazina ya Jeva ,avuka muri Komine Karambo Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Kanjogo,Akagali ka Kigarama yahunze muri 1994 ari umunyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda i Butare yinjiye muri ALIR ahitwa i Tingi Tingi muri 1996 muri 1998 yoherejwe na FDLR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi mu Ishami ry’imibare,igihe CNRD UBWIYUNGE yashingwaga yari afite ipeti rya Liyetona Koroneri ,muri iki gihe akaba ariwe Ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare muri FLN akaba yarashakanye na Jeanette Tumusifu Mukamuhire wari ukuriye Urwego rw’abari n’abategarugori muri CNRD UBWIYUNGE rwitwa AFERIRWAR DUFATANYE uyu mugore akaba yaracyuwe aho ari guhabwa amasomo amusubiza mu buzima busanzwe I Mutobo.
Mwizerwa Ally