Mu minsi ishize, urukiko rukuru rwa gisirikari rwasubukuye urubanza mu mizi ku bantu basaga 32 baregwa ibyaha birimo iterabwoba, barimo abasirikare batanu mu Ngabo z’u Rwanda nubwo umwe aburanishwa adahari kuko atarafatwa.
Mu bari imbere y’urukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga hagambiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.
Mudathiru n’itsinda rye bafatiwe mu mirwano yaberaga muri Kongo ubwo umutwe yari ayoboye wa P5 waguwe gitumo n’ingabo za Kongo FARDC.
Mu iburanisha ryo kuwa mbere abaregwa batangiye kwiregura. Rtd Maj Mudathiru Habib yireguye ku cyaha kimwe cyo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, avuga ko acyemera ndetse agisabira imbabazi.
Mudathiru yabwiye urukiko ko ubwo yashakaga ibyangombwa byo kuba impunzi muri Uganda yafashijwe n’abarimo uwitwa Rasta uba i Kampala, ndetse ngo muri icyo gihe yanahuye na Joel Mutabazi wahamijwe ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi bw’igihugu n’abayobozi barwo.
Yakomeje asobanura kuri icyo cyaha cyo kwinjira mu mutwe utemewe, ati “Nibyo icyo cyaha ndacyemera kandi ndagisabira imbabazi.”
Rtd Maj Mudathiru avuga ko yasohotse mu Rwanda mu 2013, atanga impamvu z’uko agiye gusura umuryango kuko ababyeyi be ariho baba, ahitwa Kasese. Aho kugaruka mu Rwanda, ngo yahise ajya kwaka icyangombwa cy’ubuhunzi, ndetse aza kujyanwa mu nkambi ya Arua.
Yabwiye urukiko ati “Nashatse icyemezo cy’ubuhunzi kuko nashakaga kureba uko najya hanze.” Gusa mu biganiro yagiranaga n’abayobozi ba RNC baje kumwumvisha kubasanga, aza no kuva mu nkambi yiyemeza kujya mu mashyamba.
Asohotse ngo yajyanywe na Sunday Charles mu rugo rwa Richard Mateka, umuhungu wa Maj Gen John Mateka wo mu Ngabo za Uganda, amarayo ibyumweru bibiri. Uwo muhungu ngo ni umucuruzi wa zahabu. Hari mbere yo kwerekeza ku mupaka wa Kikagati.
Mudathiru avuga ko n’isezerano bari barahawe n’u Burundi ryaje gukoreshwa, kuko mu Ugushyingo yagiye kwivuza muri icyo gihugu abanje gusaba uruhushya Col Nyamusaraba, abimenyesha Kayumba na we amuharurira amayira mu Burundi. Yakomeje ati “Uwo mutwe wari ufite imirongo ugenderaho, ugamije kuzahirika ubutegetsi buriho.”
Mudathiru yabwiye urukiko ko uyu mutwe wa P5 yawusobanukiwe neza ageze mu Burundi, ariko umucamanza amubaza inshuro nyinshi uburyo nk’umuntu wari umusirikare mukuru, wari unazi Kayumba neza, yajya muri Congo anakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano, atazi neza umutwe agiyemo. Mudathiru avuga ngo yahasanze abasirikare nka 30, nyuma hatangira koherezwa abandi, barimo abahageze mu Ukuboza 2017.
Rtd Maj Mudathiru avuga ko baje gutarwa n’abapolisi babajyana muri serivisi zishinzwe ibyangombwa, aho bagiye mu biro bakamaramo amasaha arenga arindwi.
Mudathiru avuga ko mu Burundi bahamaze igihe gisaga ukwezi, maze bafata ubwato bw’igisirikari cy’u Burundi banyura muri Tanganyika berekeza mu mashyamba ya Congo. Mudathiru avuga ko ajya kujya muri P5, yavuganye na Maj Robert Higiro ari nawe wamugejejeho igitekerezo cy’umutwe barimo gushinga, ndetse ngo Kayumba Nyamwasa aza kumutumaho Ben Rutabana ko mu Bijabo muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hariyo ibikorwa by’umutwe bashinze, amusaba kuwujyamo ngo awubere umuyobozi, urusheho kugira imbaraga.
Yagiye muri Congo afashijwe na bamwe mu basirikare ba Uganda anyuze ku mupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzaniya, kuri uwo mupaka bamushyikiriza icyangombwa cyari mu mazina ya Mugume Patrick, yagombaga gukoresha ku rugendo muri Tanzaniya, akomereza mu Burundi.
Yajyanye n’uwitwa Sibo Charles wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikari mu mutwe wa P5 akaba yaraje no gusiga agatwe ku rugamba. Yabwiye urukiko ko atazi uko ibyo byangombwa byabonetse, ko byabazwa Capt Sunday Charles ukora mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI, wabibazaniye.
Mwizerwa Ally