Col Nsengiyunva Emmanuel uzwi nka Faida Hakimu niwe wagizwe Komanda mukuru wa RUD URUNANA akaba yasimbuye Col.Mpiranya Cyprien Kagoma uherutse kwicwa na FARDC
Amakuru dukesha imboni zacu ziri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,muri Teritwari ya Rucuro muri Gurupoma ya Binza,mu gace ka Makoka aravuga ko Urwego rukuru rw’Inyeshyamba za RUD URUNANA none taliki ya 09 Nzeri 2020,zemeje Lt.Col Nsengiyunva Emmanuel uzwi ku mazina ya Faida Hakimu wari usanzwe akuriye urwego rw’ubutasi muri uyu mutwe,ariwe wasimbuye Col.Mpiranya Cyprien Kagoma uherutse kwicwa n’ingabo za FARDC.
Iyi nama kandi yazamuye mu ntera Lt Col Nsengiyunva Emmanuel Faida imuha ipeti rya Koloneri,naho Lt.Col Rugema agirwa Komanda wungirije wa RUD URUNANA.
Uyu mutwe ukomeje gutakaza abayobozi bayo mu bitero simusiga ukomeje kugabwaho n’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,aho mu cyumweru gisize tariki ya 29 Kanama aribwo uwari ukuriye izi nyeshyamba Col.Mpiranya Cyprien yishwe mu rupfu rutavugwaho rumwe kugeza ubu dore ko bivugwa ko Col.Fayida na Lt.Col Rugema bafite uruhare rutaziguye muri urwo rupfu.
Col Mpiranya akaba yari yagiye kuri iyi ntebe asimbuye Gen.bgde Afurika Jean Michel,wishwe na HIBOU SPECIAL wa mutwe udasanzwe wa FARDC ahagana mu mpera z’umwaka wa 2019,Gen.Afurika Jean Michel akaba yaragiyeho asimbuye Gen.Musare Ndibabaje wiciwe ahitwa I Mashuta muri Lubero na Mai Mai Candayira.
Col Nsengiyunva Emmanuel ni muntu ki?
Lt.Col Nsengiyunva Emmanuel uzwi ku mazina ya Faida Hakimu,yavutse mu mwaka wa 1975,avukira mu cyahoze ari Segiteri ya Tero,Komini Kinigi,Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni mu Kagali ka Nyarubuye,Umurenge wa Musanze,Akarere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru,yize amashuri y’imyuga yahoze yitwa CERAI,akaba yarinjiye mu gicengezi cyitwaga ALIR ariyo yaje kuba FDLR ,mu mwaka wa 1998 mu kirunga cya Muhabura,nyuma yinjizwa mu ishuri ry’Aba ofisiye ESM ahitwa Gikoma muri Masisi.
Mu mwaka wa 2000 niho yarangije ESM afite ipeti rya Su Liyetena,muri FDLR ahabwa inshingano zitandukanye aho yabaye Komanda wa Kompanyi ya Lievre(urukwavu),anayobora Kompanyi ya Sinayi,ahagana muri 2007 ubwo habaye amakimbirane Gen.Mahoro afatanyije na Gen.Musare bivumbura kuri FDLR bashinga RUD URUNANA, Lt.Col Nsengiyunva Emmanuel uzwi ku mazina ya Faida Hakimu yahawe inshingano zo kuyobora urwego rw’ubutasi J2 kugeza nanubu.
Umutwe wa RUD-Urunana kugaba igitero mu karere ka Musanze mu Kinigi, mu mwaka ushize mu Kwakira 2019, wica abaturage 14 b’abasivile abandi 18 barakomereka,Inzego z’umutekano z’u Rwanda zahize abo bagizi ba nabi, zicamo 19 abandi batanu bafatwa bakiri bazima.
Mwizerwa Ally