Amakuru Rwandatribune ikesha Ubuyobozi bwa Sosiyeti sivile muri ako gace aremeza ko mu masaha ya sambiri z’iri joro ryakeye Umuyobozi wa Polisiyaraye yishwe n’abantu bataramenyekana,akaba yiciwe ahitwa Muderi muri Rubaya .
Mu kiganiro kuri telephone umunyamakuru wacu uri Goma yagiranye n’umwe mu bayobozi ba polisi ya Congo(PNC)muri Kivu y’amajyaruguru utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we ,yabwiye Rwandatribune ko uyuMuyobozi wa Polisi abamwishe bamusanze iwe mu rugo bakaba bari baje bambaye imyambaro ya Gisilikare n’imbunda zo mu bwo bwa AK47.
Iperereza rikaba ryatangiye kugirango hamenyekane icyishe uyu muyobozi gusa abaturage bakaba batunga agatoki bamwe mu nsoresore zizwi ku mazina ya Mushekwe,nubwo batabifitiye gihamya.
Mwizerwa Ally