Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yibukije abatuye Akarere ka Rubavu mu bice bikora ku kibaya cya Congo, ko umuturage afite uruhare rukomeye mu mutekano, ku buryo yabishatse yawiha cyangwa akawiyima.
Ibi Gen Kazura Jean Bosco yabigarutseho kuri uyu wa 24 Nzeri, ubwo yari mu nama y’umutekano yamuhuje n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe.
Ni inama yagarutse ku bijyanye n’uko umutekano uhagaze muri iyi mirenge yakunze kwibasirwa n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro, dore ko ikora neza kuri RDC.
Gen Kazura yasabye abatuye muri iyi mirenge kumenya ko aribo bagomba kwiha umutekano, cyane ko n’iyo bawiyimye bibagiraho ingaruka.
Ati “Umutekano urawiha cyangwa ukawiyima kandi ukawiyima ubireba, byaba ari ukubera ubusambo cyangwa kubera ubuswa, ukawiyima maze ugatangira ukakugiraho ingaruka.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yakomeje abibutsa ingaruka zo kwiyima umutekano, anabasaba gufatanyiriza hamwe mu kuwubungabunga.
Ati “Mwaretse tukicarana neza, icyemezo turagifashe nta we udakunda kubaho neza, mureke tubiharanire turwanye uwo ari we wese washaka kuduhungabanya. Nituva hano tukavuga ngo ntawe uzatumeneramo, ni nde wadushobora? Reka dufate icyemezo, kandi ndabizi mwaragifashe kandi muzakomeza kukigira, ko ntawe ugomba kutumeneramo.”
Gen Kazura yasabye abatuye iyi mirenge kwirinda ibikorwa byo kwambutsa ibintu babikura muri Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abibutsa ko nabyo bishobora kuba icyuho cyacamo uwahungabanya umutekano w’igihugu.
Abitabiriye iyi nama kandi baganiriye ku bikorwa byo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne, mu izina rya bagenzi be, yagaragarije Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda uruhare bagira mu kwicungira umutekano nk’abaturage.
Yagize ati “Icya mbere mu mutekano ni naho iterambere ryacu ryubakiye […] ntabwo dusinzira kubera iki kibaya, mu byumweru bibiri twafashemo abantu 12 bashakaga kwambuka, abaturage barazitiye, na Bugeshi ejobundi bafashe abikoreye amabaro, na Cyanzarwe ku wa Kabiri bafashe abikoreye magendu.’’
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yabwiye abaturage ko ubumwe bw’Abanyarwanda ariryo shingiro ry’iterambere, kandi ko ntacyabakoma mu nkokora bari kumwe n’Ingabo.
Ati ’’Ikintu kimwe gikomeye tumaze kugeraho ni ubumwe bw’Abanyarwanda, dufite ubuyobozi bwiza ni byo twubakiraho ibikorwa byose, kuba twicaye nta kurwana, duharanira icyagirira neza Umunyarwanda, nta cyadukoma mu nkokora.”
“Kubona abasivile n’abasirikare bicaranye gutya, ni urugero rw’uko tugomba gushyiramo imbaraga.’’
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakunze kugaragaramo ibitero biturutse muri iki gihugu cy’igituranyi, ahanini bigabwe n’umutwe wa FDRL.
Igitero giheruka ni icyabaye mu Ukuboza 2018, ubwo abarwanyi bateye mu Murenge wa Busasamana, ariko baza guhagarikwa n’Ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri abo barwanyi bahasiga ubuzima.
Hategekimana Claude