Tariki 22 Nzeri 2020, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision, cyanditse inkuru ihabanye n’ukuri ifite umutwe ugira uti: “Umusirikare w’u Rwanda yoherejwe muri gereza azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.” Lt Ivan Manzi w’imyaka 28 washinjwaga “gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko” afungiye muri gereza ya Kitalya guhera ku ya 19 Ukwakira 2020 ubwo urukiko rwa gisirikare ruzakomeza kumuburanisha, Muri iyo ngingo, New Vision ihuza ukuri ku byerekeye Manzi uwo ari we, uko yageze muri Uganda, ndetse n’ibyo yagiye akora igihe yari ahari.
Lt Manzi ni umusirikari wahoze mu ingabo z’u Rwanda (RDF) uba muri Uganda kuva mu 2018 akaba yarataye akazi kandi akaba ari icyaha mu gisirikari nkuko bimeze mu nzego za gisirikari ku isi yose.
Manzi yafatiwe mu karere ka Kisoro ashinjwa ko yari “intasi y’u Rwanda.” Tariki ya 16 Ukwakira 2018. Kuva icyo gihe, yahise yimurirwa ku cyicaro gikuru cy’ubutasi bwa gisirikare (CMI) i Mbuya, i Kampala, ari naho yafungiwe kugeza ku ya 30 Nzeri 2019 igihe yarekurwaga, hamwe n’abandi basirikari barindwi ba RDF nabo batorotse igisirikari, aho nabo bashinjwaga ubutasi kandi bagafungirwa mu kigo kimwe.
Nk’uko amakuru agera kuri rwandatribune abitangaza, abasirikare barindwi bari bafunganywe na Lt Manzi ni Habimana Evode, Rugengamanzi Damascene, Sezibera Emmauel, Ntezirayayo Ethanael, Mugiraneza Eric, na Ndayambaje Emmanuel. Nyuma y’umwaka wose w’ibibazo niyica rubozo, abategetsi ntibashoboye kubemerera kwatura ko ari intasi.
Amakuru akomeza avuga ko hagati y’ifungwa ryabo ritemewe n’amategeko, ku ya 12 Mata 2019, Komisiyo Nkuru y’u Rwanda muri Uganda yohereje itumanaho rya diplomasi, Note Verbale, muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda isaba ko abatorotse basubizwa mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe.
Ariko, nkuko bakunze kubikora, abategetsi ba Uganda birengagije ubusabe bw’Ambasade y’u Rwanda, aho kurekura abatorotse mu Rwanda, abategetsi b’i Kampala babarekuriye (baboherereje) Kayumba Nyamwasa (RNC), ushyigikiwe cyane n’ubutegetsi bwa Uganda.
Amakuru atugeraho avuga ko CMI yohereje Lt Manzi kugenzura ibikorwa bya RNC (gushaka abayoboke no kubashishikariza ibya RNC) mu karere ka Kakumiro, kamwe mu turere two muri Uganda gatuwe cyane n’abaturage benshi bakomoka mu Rwanda.
Manzi yatangiye akazi nk’umurinzi wa Hon. Baltazar Kasirivu Atwooki, Minisitiri w’igihugu cya Uganda ushinzwe gukurikirana ubukungu. Icyo gihe, Minisitiri yumvise ko akeneye kurindwa mu gihe cyo kwiyamamaza cy’ibanze cy’ishyaka rya NRM ryasojwe aho yiyamamarizaga umwanya w’inteko ishinga amategeko ya Bugangaizi.
Aya akaba yari amatora yaranzwe n’urugomo rwinshi, ku ya 1 Nzeri 2020, abashyigikiye Fred Byamukama, wari uhanganye na minisitiri mu matora y’ishyaka, bateye amabuye imodoka ya minisitiri Atwooki.
Mu guterana amagambo kwabaye mu gihe cyo gushaka gukura Minisitiri mu kaga, pistolet ye yaguye hasi; yatoraguwe na Ivan Manzi, bouncer cyangwa ushinzwe umutekano we. Igihe abapolisi n’ingabo batabaye kugira ngo bahoshe ayo makimbirane, bafashe Manzi n’imbunda, yanditseho No UG / 012801417, bafite icyemezo cy’impushya cyatanzwe na Polisi ya Katwe mu izina rya Minisitiri Atwooki.
Aho kubaza Manzi impamvu yari yitwaje pistolet ya shebuja nk’ibisanzwe mu bihe by’amage akamuha akazi ko kuba umuzamu ahubwo abayobozi bamwitiriye intasi y’u Rwanda yitwaje imbunda.
Mu byumvikana rero Manzi, yafatiwe i Bugangaizi ntabwo ari i Nakulabye nkuko The New Vision ibitangaza. Ikigaragara ni uko kuba bamwohereje gukorera Kayumba Nyamwasa na Perezida Museveni muri gahunda bahuriyemo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku Rwanda, Lt Manzi ni umusirikari wataye akazi, ni umuntu watorotse wagombye kuba yarasubijwe mu gihugu.
Ubwanditsi
rwandatribune.com