Umuryango Jambo ASBL k’ubufatanye n’irindi tsinda GCRHR ry’abahakanyi ba Jenoside yakorewe abatutsi bakomeje gutegura ibikorwa by’ubunyamaswa n’ubuhezanguni bigamije gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ,gushinyagurira imfubyi n’abapfakazi bayirokotse no guhimba Jenoside itazwi ndetse itarigeze ibaho mu mugambi wabo wo gusiga icyasha abagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ní mu gihe k’umunsi wejo uno muryango ugizwe ahanini n’urubyiruko rukomoka ku babyeyi basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi bakaba babarizwa mu gihugu cy’uBubirigi ,basohoye itangazo bamenyesha abandi bahezanguni n’abanzi b’uRwanda baba hanze y’igihugu babasaba kwitabira igikorwa ngo kigomba kuba mu kwezi k’ukuboza 2020 ngo kigamije kwibuka Jenoside y’impapirano itarigeze ibaho aho mu nsanganyamatsiko yabo bagira bati: ukwezi kwahariwe kwibuka itsembabwoko ryakorewe abahutu.
Guterwa ipfunwe ry’uko benshi mu rubyiruko rugize uno muryango rukomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi bakomoka ku bahoze ari abayobozi n’abasirikare muri EX FAR ba Leta yatsinzwe niyo mpamvu nyamukuru ituma bahora mu bikorwa byo gusebya leta y’uRwanda , guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Jambo ASBL kandi ifitanya imikoranire yahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR dore ko abayishinze ari ababyeyi babo ndetse abenshi bakaba bafite abavandimwe babarizwa muri FDLR ndetse abandi muri bo bakaba bafite ababyeyi bashinze ndetse banakorera Radiyo ikondera libre igijzwe n’abahezanguni barwanyanya leta y’u Rwanda baba mu Bubirigi no muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika.
Mu kwezi kwa werurwe 2018 ubuyobozi bw’inteko inshingamategeko y’igihugu cy’Ububirigi bwahagaritse igikorwa cyari cyateguwe na Jambo ASBL aho bagombaga kujya gutanga ikiganiro kigamije guharabika u Rwanda no kugoreka amateka mu nteko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi(E.U) nyuma yo kuvumbura ko benshi mu bawugize bafitanye imikoranire ya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Umuryango IBUKA nawo ntiwahwemye kugaragaza ko Jambo ASBL ari itsinda ry’urubyiruko rw’abahezanguni rugamije gupfobya no gushinyagurira abarokotseJenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umusenguzi Mu bya politike Tom ndahiro mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yagize ati”: byagaragaye ko umuryango Jambo ASBL ari umuryango w’urubyiruko rudashaka kwemera urahare rw’ababyeyi babo n’abasokuruza babo bagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bityo ko ibikorwa byabo bitagakwiye kwizerwa.
Umuyobozi mukuru wa CNLG DR Bizimana Jean-Damascene nawe aherutse gusohora inyandiko igaragaza neza ko uno muryango ugizwe n’abantu basanzwe bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi no guhimba indi Jenoside itarabayeho mu rugamba rwo guhimba ko bacitse kw’icumu no guhimba indi jenoside itarabayeho.
Hategekimana Claude
genda Rwanda waragowe. kuki abana b’ababanazi batishyize hamwe ngo bavuge ko ababyeyi babo bishwe n’abanyamerika?
mu mwaka w’1959, 1963, 1967, 1973, 1990-1994 habaga hagamijwe kwicwa abahutu cg abatutsi?
mwagiye mubaza ba so bakabaha amakuru atagoramye