Ijambo Coup d’etat ryari rimenyerewe muri za Leta z’ibihugu ariko ryatangiye gukoreshwa no mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’uRwanda,ubu amakuru Rwandatribune.com yavanye ku bantu bizeyebakurikirana iby’uyu mutwe w’inyeshyamba za FDLR aravugako muri uyu mutwe hasize amezi atanu bamwe mu ba ofisiye bakuru bawo badacana uwaka.
Intandaro irava kuki?
Mu nkuru y’ubusize yagiraga iti: https://rwandatribune.com/drcakayabo-kangana-nibihumbi-186-000-niyo-fdlr-yambuye-ingabo-za-fardc-mu-gico-yari-yateze-kigwamo-na-koloneli/aya ayo mafaranga yageze muri FDLR hari ikibazo cy’ubukene, ndetse n’ibikoresho kubw’ibyo rero bamwe mu ba Ofisiye bakuru bavuga rikijyana ku buryo byateje impagarara buri wese agakururura yishyira.
Ibi bibazo by’aya mafaranga byatumye bamwe mu ba ofosiye bakuru bo muri FDLR Foca batekereza gushyira akadomo k’ubuyobozi bw’ingabo bwa Gen.Omega,umwe muri bo yagize ati:ubusanzwe Omega tumutora ngo asimbure Gen.Mudacumura twari twabuze undi dushyiraho uko twamitse ninako turamukuraho,ikindi kandi gukemura ikibazo burundu n’ukumwica.
Bamwe mu bavugwako bari ku isonga ni Gen Bdg Gakwerere Jean Baptiste uzwi ku mazina ya Gihayima,Gen Bdg Rishirabake Bernard uzwi nka Serije ukuriye unite ya Kanani,Col Kubwayo Gustave uzwi nka Silikove,Gen Bgd Karume,ubusanzwe byari biteganijwe ko Gen.Omega bamufatira mu nama yaba Ofisiye bakuru yari iteganyijwe mu cyumweru cyasize kuwa 29 Nzeri 2020,iyi nama Gen.Omega asanga ari umutego arayisubika ariko abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavuga ko atagombaga kurusimbuka.
N’ubwo bimeze bityo ku ruhande rwa Gen.Omega akomeje nawe gushyiraho ingamba zikaze zo kwikuraho abahoze ari ibyegera bya Nyakwigendera Gen.Mudacumura aho agenda bamwe abamanura mu nshingano akabashyira ku gatebe,abandi akabica akoresheje amarozi aho bivugwa ko uwitwa Col Ndekwe ari muri Koma k’ubwuburozi yahawe na Gen.Omega akaba yari umwe mu bantu bamubangamiye cyane,mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho aba Ofisiye bakuru bariguhigishwa uruhindu na Gen Ntawunguka Pacifique Omega.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka uzwi ku mazina nka Omega, Nzeri na Israel ni we wagizwe umuyobozi w’agateganyo ku buyobozi bw’umutwe w’igisirikare cya FDLR,ubwo Gen.mudacumura yari amaze kwicwa
Gen Maj Pacifique Ntawunguka wavutse mu 1964, yarushwaga imyaka 10 na Lt Gen Mudacumura. Avuka i Kageshi muri Gasebeya mu cyahoze ari Komini Gaseke aho azwi ku izina rya Mulefu.
Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) yize amashuri abanza ahitwa Mbandari akomereza mu Rwankeri mu cyari Komini Nkuri aho yavuye akomereza muri Christ-Roi mu Karere ka Nyanza, aho yarangije yinjira mu ishuri rya Gisirikare ESM icyiciro cya 25 kuri Leta ya Habyarimana ndetse akaba yarize ibyo gutwara indege.
Avugwa mu bayobozi ba batayo 94 yarwanye n’ingabo za RPA mu Mutara ahazwi nka Komini Muvumba agatsindwa akerekeza i Kigali. Muri Gicurasi 1994 yakomerekeye mu mirwano, ajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Mukamira, aho yavuye ahungira mu nkambi ya Katale inyuma y’ibirunga.
Mu gihe cy’umutwe wa ALIR yabaye umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Bethlehem muri Komini Satinsyi, Gakenke na Ramba ariko nyuma yo gutsindwa asubira muri Congo.
Igitabo ‘Leadership of Rwandese armed groups in DRC’ kivuga ko azwi nk’umuntu utava ku izima, ibi bikaba intandaro ituma atumvikanaga n’umuyobozi we Lt Gen Mudacumura.
Mwizerwa Ally