Mu itangazo n° 0020/LSD ry’inama nkuru ya gisirikare ya FLN riheruka gusohoka mu mpera z’ukwezi gushize kuwa 20 Nzeri 2020 Abayobozi bakuru b’ishyaka CNRD ubwiyunge barangajwe imbere na Francine umubyeyi Perezida wa CNLD ubwiyunge, Gen Habimana Hamada umugaba mukuru w’ingabo za CNLD/ FLN, na Gen Bgd Hakizimana Jeva Antoine umuhuzabikorwa w’ingabo za FLN batangaje ko ngo biturutse k’ubwumvikane buke bw’abanyapolitiki bari bagize impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe ingabo za FLN ngo zari zararagijwe impuzamashyaka ya MRCD Ubwiyunge yari iyobowe na Paul Rusesabagina zasubiye muri CNRD ubwiyunge.
Bakomeza bavuga ko nubwo izi ngabo zari zimaze igihe zibarwa nk’umutwe w’abarwanyi b’impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe biturutse k’ubwumvikane bari bagiranye n’abanyapolitiki aribo; Paul Rusesabagina( PDR Ihumure, Faustin Twagiramungu(RDI Rwanda Nziza, Nsabimana Callixte Sankara wa( RRM) na Gen Wilson irategeka washinze CNRD/ FLN ubwo bahuzaga ibikorwa maze bagashinga impuzamashyaka ya MRCD ubumwe mu kwezi kwa Gicurasi 2018 ngo kuri ubu, abarwanyi bagize uyu mutwe bose uko bakabaye basubiye kuri gakondo yabo ariyo CNRD ubwiyunge.
JeneraliHakizimana Antoine Jeva wa FLN yasize ajya ahabona
Ni nyuma yaho hashize iminsi bamwe mu banyamuryango ba MRCD ubumwe bavugira mu bitangazamakuru bikorera kuri murandasi ko Ingabo za FLN zacitsemo ibice aho ngo igice kimwe cyahisemo kuguma muri MRCD ubumwe maze ikindi ngo kigasubira muri CNRD ubwiyunge .
Kuva Mu kwezi kwa Kanama 2020 nibwo hatangiye kugaragara amakimbirane no guhangana hagati yabari bagize impuzamashyaka ya MRCD Ubumwe.
Byatangiye ubwo Perezida wa MRCD Ubumwe Paul Rusesabagina hamwe na Twagiramungu Faustin Visi perezida basohoraga itangazo kuwa 11 Kamena bavuga ko bitandukanyije n’ishyaka CNRD ubwiyunge ko ritakiri umunyamuryango wa MRCD Ubumwe, bitewe n’uko banze gukomeza gukorere mu buryo bufifitse butagendera ku masezerano bagiranye.
Icyo gihe Paul Rusesabagina na Twagiramungu Faustin bashinjaga CNRD Ubwiyunge gukora ibikorwa byayo yonyine itabimenyesheje andi mashyaka basanzwe bakorera hamwe mu mpuzamashyaka ya MRCD Kandi ngo ubwo bashingaga iyo mpuzamashyaka bari barumvikanye ko ibikorwa byose yaba ibya politiki cyangwa ibya gisirikare bazajya babikorera hamwe.
Mu gihe CNRD yo yanze ko hatumizwa inama yari iteganyijwe kuwa 10 Kamena 2020 kandi ngo bari babyumvikanyeho,iyo nama ngo ikaba yari igamije gufata ibyemezo byihutirwa mu nyungu za MRCD Ubumwe.
Kutagira ibanga kwa Twagiramungu Faustin na Rusesabagina Paul niyo soko y’ikibazo
Nyuma yaho Rusesabagina na Twagiramungu bavugiye ayo magambo , Francine umubyeyi wasimbuye Gen Wilson Irategeka k’ubuyobozi bwa CNRD ubwiyunge yasubije ko impamvu yatumye batangira gukora ibikorwa byabo bonyine batabimenyesheje abandi bari bahuriye muri MRCD Ubumwe babitewe no kutagira ibanga kwa Twagiramungu Faustin na Rusesabagina Paul,bavuga ko ibyo bapangaga byose bahitaga babisanga mw’itangazamakuru.
Twagiramungu Faustin Umuvugizi wa MRCD UBUMWE, arashinjwa kugira umunwa
Yanongeyeho ko ikindi cyabiteye ari uko babitewe n’ubusambo bwa Paul Rusesabagina ngo kuko yabariye amafaranga asaga 45.000 by’amadorali yagombaga gushikiriza abarwanyi ba FLN bari i Kalehe kugirango Jenerali Wilson Irategeka nabo yari ayoboye babashe guhongera , Ingabo za FARDC zari zatangiye kubarasaho ariko byarangiye Gen Irategeka ahaguye ndetse benshi mu barwanyi ba FLN barahashirira .
Abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bahamya ko aba bayobozi yaba abakuriye iri huriro rya MRCD Ubumwe ndetse na CNRD Ubwiyunge bapfa ubusa kuko ingabo za FLN zishwe izindi zicyurwa mu Rwanda bakaba bari mu ngando iMutobo usibye Gen.Jeva usigaye kuri yutube,ndetse n’ihuriro rya MRCD Ubumwe naryo rikaba risigaranye Twagiramungu Faustin kuko andi mashyaka yasenyutse.
Hategekimana Claude