Umujyi wa Goma na Rubavu byegeranye bishobora guhura n’akaga gaturutse kuri Nyiragongo
Amakuru dukesha ikinyamakuru science magazine cyandikirwa muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko ikirunga cya Nyiragongo kimwe mu birunga bigifite ubushobozi bwo kurukana ubukana mu Birungu bibarizwa kw’isi ,gishobora kuruka igihe icyari cyo cyose bikaba byatuma umujyi wa Goma n’inkengero zawo,ushobora guhura n’akaga .
Mu nkuru iheruka gusohoka kuwa 13 ukuboza 2019 ivuga ko hashingiwe k’ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa n’abahanga mu bumenyi bw’ibirunga ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kuruka igihe icyaricyo cyose.
Dr Tedesco umuhanga w’umutariyani mu birebana n’imikorere y’ibirunga afatanyije na bagenzi be bavuga ko mu mwaka wa 2016 ari bwo kino kirunga cyatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka nyuma yaho cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002 kikangiza ibintu bitari bike mu mujyi wa Goma.
Bakomeza bavugako ko ibikomakoma byo munda y’ikirunga cya Nyiragongo bikomeje kuzamuka cyane k’uburyo buri minota 10 byiyongeraho igipimo cy’ingana n’amazi yo muri pisine y’imikino ngororangingo,Ibi ngo byongera amahirwe menshi y’uko cyino kirunga gishobora kuruka ku mugi wa Goma n’inkengero zawo.
Iruka ryo wa 2002 ryabanjirijwe n’imitingito ikaze y’ibasiye umugi wa Goma n’inkegero zawo.
Biturutse kw’iyo mitingito byatumye imyenge iherereye mu m’ajyepfo y’ikirunga cya Nyiragongo ifunguka maze ibisa n’ibikoma bishyushye cyane bipima hafi m200 z’ubugari byagendaga km 60 kw’isaha, bicukura km 2 z’ubucukuke byiroha mu kiyiga cya Kivu biciye mu mu mujyi wa Goma aho byishe abantu byangiza n’imitungo y’abaturage irimo amazu, imihanda , insegero n’ibindi byinshi.
Hategekimana Claude