Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza, yakiriye Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambiya, Kakoma Kanganja n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’icyumweru rugamije kunoza no guteza imbere imikoranire ya Polisi z’ibihugu byombi.
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambiya ziyemeje kunoza ubufatanye, zikarushaho guhanahana amakuru ku bashora abantu mu bikorwa by’iterabwoba muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati ndetse n’Iyamajyepfo, kimwe n’abitwaza intwaro bagateza umutekano muke mu biyaga bigari.
IGP Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rugamije gukomeza imikoranire myiza hagati ya Polisi zombi ndetse no gukomeza kurinda abaturage mu buryo bumva batekanye.
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kandi igaha agaciro imikoranire myiza n’ibindi bihugu byo mu Karere kugira ngo bahuze imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje guteza ikibazo mu gihugu, umugabane ndetse n’isi muri rusange.”
“By’umwihariko turashaka guhanahana amakuru ku bashora abantu mu bikorwa by’iterabwoba muri Africa y’Iburasirazuba, iyo hagati ndetse n’Iyamajyepfo kandi duhana n’amakuru y’abitwaza intwaro bagateza umutekano mucye mu biyaga bigari.”
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambiya zagiranye amasezerano y’ubufatanye mu 2015, mu gushyiraho inzira zo guhana amakuru ku byaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya icuruzwa ry’abantu, ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa.
Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Zambiya kandi buzatuma abaturage b’ibihugu byombi babyungukiramo ndetse n’uburyo bwo gucunga umutekano buzatera imbere.
Ubu bufatanye bukomeje gushimangirwa nyuma y’uko mu minsi ishize, hari abantu bagiye bafatwa bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakaza gutanga ubuhamya ko mu babahaye inkunga harimo na Zambia. Hari n’abinjiye muri iyo mitwe ariho baturutse.
Ndacyayisenga Jerome