Kuri uyu wa 19/10/2020, mu Karere ka Rubavu umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yarashwe mu kaguru agerageza gutoroka umupolisi wari umurinze.
Uyu mugabo yari aherutse gufatirwa k’umupaka uhuza umujyi wa Rubavu na Goma afite udupfunyika 400 tw’urumogi, aho yari yarakuye mu gihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ,anyuze mu nzira zitemewe bakunda kwita Panya .
amazina ye akaba atahise amenyekana, ariko ngo nyuma yo gufatwa afite urumogi , uyu munsi mu masaha y’igitondo yashatse gutoroka, ubwo yari agiye gushyirwa mu kato mbere yuko ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB , maze umupolisi wari umurinze, amurasa akaguru.
Ngo mu gihe hari hategerejwe imodoka imujyana mu kato, yacunze umu polisi wari umurinze arebye k’uruhande, maze ahita ayora umucanga hasi awumutera mu maso .Uwari urinze uyu mugabo S/Sgt Hitarurema Damien yahise yitabara ngo atamucika, amurasa ukuguru kw’ibumoso ageze muri metero 300 yiruka.
Nyuma yo kuraswa akaguru ashaka kwiruka, yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi kugirango abanze ahabwe yitabweho n’abaganga.
Mu gushaka kumenya icyo inzego z’umutekano zivuga kw’iyi Nkuru ,umunyamakuru wa rwandatribune ukorera mu Karere ka Rubavu,yahamagaye ku murongo wa telefone y’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Bonaventure Karekezi, maze yemeza iby’iyi nkuru.
yagize ati :Nibyo koko byabaye, yari yafashwe afite urumogi ,arukuye muri Congo. Yarashwe mu kaguru ubwo yageragezaga gutoroka umupolisi wari umurinze.
CIP Bonaventure Karekezi ntiyagize ikindi yongeraho kuko yavuze ko ahugiye mu kandi kazi ariko adutangariza ko nahuguka araduha amakuru arambuye, ubwo twongeraga kugerageza kumuvugisha ngo aduhe amakuru yimbitse twasanze Telefone ye ari kuyivugiraho kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Hategekimana Claude