Mu murenge wa Rurembo, akagari ka Kirimbogo, haravugwa urupfu rw’uwari umukozi w’Umurenge SACCO Rurembo witwa Benjamin Mugabonake yatezwe n’abasore batatu babarizwa mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka bitwaje imipanga n’inkoni bakamutemagura kugeza bamwishe abatabaye nabo barwanye nabo basore bakomeretsa umwe undi arapfa.
Aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuwa 29 Ukwakira 2020, aho aba basore bateze uyu mugabo ngo bakeka ko afite amafaranga ngo kuko akora kuri Banki ,maze ubwo uyu mugabo yavaga kukazi agiye mu gasanteri asanga bamuteze, maze baramukubita banamutemagura mu mutwe kugeza apfuye,abatabaye nabo baje babanza kurwana nabo kuko bari bafite imihoro ,ariko ntibyabakundiye kuerengera ubuzoma,kuko uyu Benjamin yahise yitaba Imana .
Gusa abaje gutabara barwanye nabo bakomeretsamo babiri umwe muri abo basorebahejwe inyuma n’amateka nawe ahasiga ubuzima undi ajyanwa kubitaro,aya makuru yemejwe n’umunyabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Rurembo Byukusenge Emmanuel,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.
Aho yagize ati:ni abasore batatu bavukana ise yitwa Semasaka bateze uwo mugabo baramutemagura kugeza apfuye, umwe muri bo nawe abatabaye barwanye nawe baramukomeretsa nyuma aza gupfa undi nawe ubu ari kwa muganga naho undi kugeza ubu ntaraboneka, yakomeje agira:ubu twakoresheje inama dusaba abaturage kujya bicungira umutekano, kandi bakirinda urugomo dore ko bitari bihasanzwe byadutunguye.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa kandi yanyomoje amakuru avuga ko imihanda yafunzwe kubera ubushamirane bw’abaturage, ko ataribyo ubu ntakibazo gihari kandi ko umutekano ari wose .
Uwimana Joselyne