Kazigaba Andre wabarizwaga mu mitwe irwanye uRwanda yaba yaraburiwe irengero,bamwe bakavuga ko yaba yafashe icyemezo cyo kuva muri iyo mitwe agataha mu rwamubaye.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com dukeshya abanyarwanda baba mu gihugu cya Mozambike,mu mujyi wa Maputo,aravuga ko hasize ukwezi Kazigaba Andre wari uzwi mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda atakibarizwa muri uyu mujyi wa Maputo aho asanzwe akorera ubushabitsi.
Umwe mu bantu ba hafi utashatse ko amazina ye atangazwa,usanzwe uvugana n’umugore wa Kazigaba Andre,witwa Mukamutesi Yvonna,yabwiye itangazamakuru ko kuva Rusesabagina Paul wari Perezida wa MRCD Ubumwe afatiwe na RIB ku kibuga cy’indege iKanombe Kazigaba Andre yaba yarahise ahunga umujyi wa Maputo,atinya ko ariwe ugiye gukurikiraho,agatabwa muri yombi,.
Andi makuru Rwandatribune.com ikesha isoko y’amakuru yayo iri iMaputo aravugako Kazigaba Andre amaze iminsi afite akayihayiho ko kuva muri Opozisiyo agataha mu Rwanda,kuko asanga imitwe irwanya Leta y’uRwanda itayanjwa ntacyo izageraho,yuzuye ubugambanyi no kudakunda igihugu,ngo Kazigaba kandi imbuga nkoranyambanga zose nka za whatsapp zimuhuza n’abarwanya Leta y’uRwanda yatangiye kugenda azivamo bimwe bita(left) .
Hari hasize igihe kinini kandi uyu mugabo yirirwa ku mbuga nkoranyambaga yibasira Kayumba Nyamwasa ko ariwe waba uri inyuma y’ibura rya Ben Rutabana ndetse bikaba bivugwa ko Kazigaba Andre ariwe wari inyuma y’abanyamategeko basabaga inzego z’ubutasi za Uganda kurekura Ben Rutabana.
Kazigaba Andre ni muntu ki?
Kazigaba Andre yavutse mu mwaka wa 1968,mu murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango mu ntara y’amajyepfo,amashuri yisumbuye yayigiye muri G.S APACE Gikondo,yinjiye mu ngabo za RPA,mu mwaka 1993 ubwo yaje gusezerwa mu ngabo za RDF,afite ipeti rya Serija,aho yakomeje amashuri muri Kaminuza ya UNILAK ahakura impamyabushobozi mu mategeko;
Aho yahise yinjira mu rugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda ,nyuma akaza guhunga ubutabera,aho yabazwaga ibijyanye n’imanza yagiye arangiza nabi ,Kazigaba Andre yinjiye mu barwanya Leta y’uRwanda aho yafatanyije na Noble Marara,na Nsabimana Callixte Sankara gushinga umutwe wa RRM,imwe mu mpuzamshayaka igize ihuriro MRCD UBUMWE,nyuma yaje kwirukanwa ajya mu rindi ryitwa CFCR Invejuru.
Mwizerwa Ally