Abanyamuryango ba Kopetative Twitezimbere Kagenge (KOTKA), ikorera mu kagari ka Kagenge, umurenge wa Mayange , akarere ka Bugesera itunganya inyumbati ikayibyazamo Ifu, baratabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wigeze kubasura nka Kopetative yari ihagaze neza none bakamusaba kubarenganura kuko baguzwe bagaterezwa cyamunara.
Perezida wa KOTKA, Kananga Julien , avuga ko babuze kivugira kugeza ubwo baterezwa cyamunara kumaherere, Ati” Nyuma ya cyamunara twagerageje kujurira , twandikira umuvunyi aradusubiza atubwira ko twatinze kujurira kuko ngo twakabaye twarajuriye mu minsi 5. Twajuririye igihe ahubwo ubujurire bushobora kuba bwaratinze kumugeraho. Mubyo yadusubije yatubwiye ko ikibazo cyacu gifite ishingiro ahubwo twatinze kujurira”.
Kananga , akomeza avuga ko ntaho batageze bagaragaza ikibazo cyabo , ati” Twitabaje inzego zinyuranye , twandikiye Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Minicom, batugira Inama yo kwandikira Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA. Twamenyesheje RCA ku itariki ya 12 ugushingo 2019 ko badufasha bagatesha agaciro cyamunara cyane ko tutari twarabuze ubwishyu. Umwanditsi mukuru w’ingwate yatumenyesheje mu kwa mbere 2020 ko bazadutereza cyamunara”.
KOTKA irashinja Banki y’abaturage Ishami rya Nyamata gukoresha uburiganga mu kubagurishiriza uruganda
Abanyamuryango b’iyi Koperative bavuga ko bakorewe uburiganya na Banki y’abaturage kugeza aho babagurishiriza umutungo .
Perezida Kananga, avuga ko bakimara kuregera RCA , yabatumye Raporo ya Cyamunara hanyuma bajya kuyibaka bakayibima nyamara ngo mbere bari barayibemereye ngo bazaze kuyifata, nyuma bababwiye ko kugirango bayibone bagomba kwandikira ku kicaro gikuru I Kigali.
Icyo abanyamuryango ba Koperative bafata nk’uburiganya bwabakorewe
Bavuga ko muri Raporo umuhesha w’inkiko yajyanye kuri RDB nk’uko babivuga ngo yari irimo Miliyoni mirongo itatu n’eshanu ( 35), nyuma bagaragaza ko uwaguze yishyuye miliyoni makumyabiri na zirindwi (27).
Perezida wa KOTKA , Kananga, avuga ko baguzwe n’uwishyuye menshi arangije ngo aburirwa irengero.
Uko cyamunara yagaragayemo uburiganya
Perezida Kananga, avuga ko cyamunara yabaye umuguzi umwe agatanga miliyoni 35, habura n’umwe usubiza nk’uko bisanzwe bigenda muri cyamunara twari tuzi ko ariwe uyitsindiye nyuma bajya kwiherera bagaruka bavuga ko amafaranga abuze.Yagiize ati” Muri cyamunara twateshejwe agaciro kuko ntawari wemerewe no kugira icyo avuga cyangwa yandika badufataga nk’abadafite kivugira.
Banki y’abaturage yari yarakoze igenagaciro rya Miliyoni 78 ( Expertise ) ku mutungo wiyi koperative, Icyo abanyamuryango batumva ni uko waje gutezwa kuri miliyoni 27 zonyine.
Intandaro yo guterezwa cyamunara
iyi Kopetative ivuga ko yahuye n’ikibazo cyo kurwaza imyumbati indwara ya Kabore yibasiye imyumbati hafi mu gihugu hose bigatuma bisanga mu gihombo.
Bari baratse Miriyoni 63 z’ideni, ariko babatereje cyamunara bamaze kwishyura miliyoni 97 kubera ko ngo bagendaga batinda kwishyura bagacibwa ay’ubukererwe
Icyo Ikigo cy’igihugu cy’amakopetative RCA cyakoze
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco, avuga ko ikibazo bakigejejweho, ko cyabayeho ,ati” Twamenye ikibazo KOTKA yagize cyo kurwaza imyumbati bigatuma bananirwa kwishyura ideni bari batse muri Banki y’abaturage”.
Akomeza avuga ko icyo bakoze nka RCA bohereje abanyamategeko bagasanga cyamunara itaranyuze mu mucyo kubera ko ngo hari uwatanze miliyoni 35 , bakavuga ko hatsinze uwa miliyoni 27, ati” Ibi byakozwe ku munsi umwe! bakoze uburiganya umwe atanga miliyoni 35, abandi bemeza miliyoni 27 twabibonyemo akarengane”.
Prof. Harerimana , asoza asaba inzego zibishinzwe kujya muri iki kibazo bahereye mu mizi kuko iyi Koperative yakorewe akarengane .
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mayange n’Akarere ka Bugesera barashinjwa gutererana iyi Koperative
Abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko batereranywe n’ubuyobozi kuko ngo bitari kugera kuri uru rwego, kuko bamenyesheje Ubuyobozi ikibazo cyabo ntibagihe agaciro uko inzego zagiye zisimburana kugeza magingo aya.
Koperative KOTKA yatangiye mu mwaka wa 2007 ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2009, yatangiye ifite abanyamuryango benshi, ariko kugeza ubu isigaranye 67
Nkundiye Eric Bertrand
bizagorana ko musubirana iyi cooperative kuko abakabarenganuye sibo bazayibasubiza kdi yaragiye babireba,mu Rda dufite amategeko meza n’abazi kuyavuga neza ariko ntibibuza abarengana kurengana kdi amategeko meza ahari.bitey’agahinda kdi biciy’intege