Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara n’abagize umuryango wa Gasana Eugène-Richard igaragaza inama agirwa n’abagize umuryango we , nyuma yo kwitandukanya n’u Rwamubyaye akiyemeza guhuza imbaraga nabagambiriye kurugirira nabi.
Gasana yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye mu gihe cy’imyaka 4( Uhereye 2012 ukageza 2016) aho yasimbujwe kuri izi nshingano akanga gutaha mu Rwamubyaye ahubwo ahitamo kuguma hanze.
Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye ko yaje kwihuza n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC.Aho binemezwa ko yagiye agira uruhare mu kuwuhuza n’abawutera inkunga biganjemo abakomeye bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.
Mu ibaruwa yashizweho umukono na Alice Gasana uhagarariye umuryango Gasana Theogene akomokamo , no mu izina ry’umuryango muri rusanga bagaragaje ko bitandukanije byeruye n’ibikorwa bigayitse bivugwa kuri Gasana Theogene byo kwirengagiza ibyiza u Rwanda rwamukoreye akiyemeza kwifatanya n’abagamije kuruhemukira.
Baragira bati” Twe nk’umuryango twarababaye, twababajwe nabyo ku buryo bukomeye, byonyine kumva izina ry’uwo dusangiye amaraso rivugwa mu bikorwa nk’ibyo bibi kandi bigayitse. Mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ko nk’umuryango, twitandukanyije nabyo mu mvugo no mu ngiro”
Umuryango wa Gasana ukaba usoza iyi baruwa umusaba kuzibukira ibikorwa arimo akaza mu Rwanda bo bizeye ko Rwamwakira nk’uko Umwana w’ikirara uvugwa muri Bibiliya yakiriwe na se, nyuma y’imyaka myinshi yaramwivumbuyeho aho gukomeza kuba umwe muri babandi umwami yahaye Amata bakamwima amatwi.