Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020 Perezida Félix Tshisekedi yagiranye inama y’igitaraganya n’abayobozi bakuru 50 mugisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.
Mu byo baganiriye bivuga ko Tshisekedi yabasabye kugira amakenga no guhora biteguye guhosha imvurru igihe cyose zavuka muri iki gihugu kirimo umwuka mubi wa Politiki y’ihangana hagati y’uruhande rwa Perezda uriho Felix Tshisekedi na Joseph Kabila ucyuye igihe.
Aba basirikare bakuru baganiriye na Perezida Tsisekedi bamwemereye ko amategeko yose bakurikiza ari ayo atanze cyane ko ariwe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo za Congo. Bivugwa izi ngabo zaje ziturutse mu gihugu cyose cyane mu bice bya Kivu Zombi,Maniema n’icyahoze cyitwa Intara ya Orientale.
Ikinyamakuru Actualitecd cyatangaje ko kuwa 1 Ukuboza 2020 , Félix Tshisekedi nanone yavuganye n’Ubuyobozi bukuru bwa Gisirikare, kugera ku bayobozi b’uturere twa gisirikare. Nk’uko Perezidansi ya Repubulika ibivuga, muri iyi nama, Abajenerali n’abasirikare bakuru ba FARDC na Polisi y’igihugu cya Kongo bari bongeye kugaragariza ubudahemuka umukuru w’igihugu ari nawe muyobozi wabo w’ikirenga.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane yahuje Abayobora ingabo, ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, abayobozi b’uturere twingabo(Zones) ndetse n’abakozi babo, uturere twa gisirikare, imitwe n’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu mazi no mu kirere muri FARDC .
Ildephonse Dusabe