Ihuriro ry’imiryango idaharanira inyungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rikomeje kwamagana ibyaha byo gushimuta bikomeje kugaragara muri iki gihugu byinshi bikaba birigukorwa n’imitwe ya FDLR na FPP.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Bwana Faustin Twagiramungu akaba Perezida w’iri huriro yerekana ko kuva mu ntangiriro za Kamena ari bwo iki kibazo cyongeye kugaragara muri kariya gace k’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku bwe, abantu benshi bashimuswe bajyanywe muri parike y’igihugu ya virunga n’abashimusi nyuma bagasaba incungu imiryango yabo,uyu Muyobozi kandi akaba ashinja imitwe yitwaje intwaro ikorera k’ubutaka bwa Congo harimo Mai mai Nyatura,FDLR,RUD URUNANA na FPP yahoze yitwa Mai mai Soki.
Bwana Faustin Twagiramungu yahamagariye Abayobozi kugira icyo bakora vuba kugira ngo iki kibazo gikemuke, kandi babone igisubizo kiboneye kuri iki kibazo cyerekana amateka y’umutekano muke muri Nyiragongo.
Ibi bibaye hasize iminsi igera kuri 5, umunyeshuri ashimuswe bivugwa ko yavuye mu rugo, ajya ku kigo cy’ubwishingizi , gusa ngo bategereje ko agaruka baraheba nk;uko byemezwa na sosiyete sivile ikorera I Goma,soma inkuru y’ubusize: //rwandatribune.com/umunyeshuri-wa-kaminuza-yashimuswe-nabasaba-umuryango-we-amafaranga/.
Mwizerwa Ally