Minisitiri w’umutekano muri Uganda Gen Elly Tumwiine yashimiye abaturage ba Uganda bamweretse urukundo nyuma yaho abo agereranya n’abanzi be bamubitse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yapfuye.
Ubwo yari yitabiriye amasengesho yo kwizihiza isabukuru ya 40 ya Tarehe Sita mu birindiro by’ingabo za Uganda biri I Mbuya, yabwiye abashyitsi barenga 40 batumiwe barimo abaminisitiri, abayobozi b’amadini ndetse n’inshuti za UPDF uburyo umuntu yagiye ku mbuga nkoranyambaga agatangaza ko yapfuye!
Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook nibwo amakuru y’ibihuha avuga urupfu rwa Minisitiri w’umutekano wa Uganda akaba imena mu barwanye urugamba rw’ishyamba rwo kubohora Uganda, Gen Elly Tumwiine yapfuye.
Jenerali Tumwine amaze kumenya ayo makuru yifashishije konti ye anyomoza ayo makuru aho yahise yemeza ko ari muzima ndetse nta n’ibicurane arwaye.
Icyakora, bamwe bakomeje gusaba ko yagaragara kuri televiziyo y’igihugu kugira ngo yerekane ko ari muzima.
Mu gihe yitabiriye amasengesho yo gushimima Imana abanziriza ibiro bya Tarehe Sita, Jenerali Tumwine yagarutse ku magambo y’abamubitse agira ati”Byari inkuru nziza ariko y’ ikinyoma cy’igihe gito , ukuri ni uko ndi muzima kandi mfite imbaraga. Abantu banyeretse urukundo ntasubiramo. Umukecuru muri Bunyoro yambwiyeko yarwaye impiswi akimara kumva bavuga ko napfuye, abandi barwaye umuvuduko w’amaraso kubera urukundo bankunda”
Gen. Tumwiine yakomeje avuga ko yeretswe urukundo rwinshi n’igihugu cyose.Yagize ati” Kubera urukundo neretswe nahisemo kuza gusengera abo bamfitiye umutima mubi”
Tumwine azwi cyane mu mateka y’ingabo za National Resistance Army (NRA) zari ziyobowe na Yoweli Museveni aho yivugira ko ariwe warashe isasu rya mbere ryatangije urwo rugambo .
Ni amsengesho yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Adolf Mwesige, n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ngabo za Uganda David Muhoozi bose bijeje abaturage kuzashyigikira ibizama mu matora ateganijwe mu minsi iri mbere.
Ildephonse Dusabe