Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisilikare na Cpt Rusine ba FLN batawe muri yombi na FARDC mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije
Imirwano imaze hafi icyumweru ihanganishije ingabo za Repubulika iharanira demikarasi ya Congo FARDC n’inyeshyamba za CNRD/FLN,ahitwa Muzimu,Kigoma ho muri Uvila,muri Kivu y’Amajyepfo,imaze kugwamo abarwanyi ba FLN 36 ndetse n’ibirindiro by’izo nyeshyamba bikaba bimaze kwgirurirwa n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ejo hashize mu rukerera umutwe udasanzwe w’ingabo za Congo Hibou Special Force wagabye igitero gikomeye ku birindiro bikuru bya FLN biri ahitwa Kigoma ho muri Zone ya Uvila byirukana izo nyeshyamba 20 zihasiga ubuzima. Ni mu gihe Col Irombe wari ukuriye urukiko rwa gisilikare rwa CNRD/FLN na Kapiteni Rusine wahoze muri FLN bahise bafatwa mpiri.
Iyi mirwano ikaba isize kandi Col Ngabo Janvier uzwi ku mazina ya Javel aguye muri iyo mirwano,hakiyongeraho Col Fabien wari wungirije Gen.Jeva nawe uherutse kugwa mu bikorwa bya gisilikare by’ingabo z’u Burundi.
Kapiteni Rusine Jean Marie Vianney wahoze muri RDF ,yinjiye muri FLN mu mwaka wa 2018,aturutse muri Uganda,akaba yari agiye nk’intumwa y’ishyaka RRM rya Nsabimana Sankara. Uyu Cpt.Rusine akaba yarirukanywe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Liyetona akaba yarazize ibyaha by’ubujura,niwe murwanyi wa nyuma wa RRM wabaga muri FLN,uwababanjirije akaba ari Cpt Nsengimana Herman n’ubundi wafashwe na FARDC akoherezwa mu Rwanda.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri Uvila yagiranye n’Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo I, Kapiteni Didier Kasereka yemeje aya makuru aho yagize ati:’Ni koko mu bikorwa ingabo zacu zatangije hano muri Kivu y’Amajyepfo byo guhiga FLN n’abandi barwanyi k’umunsi w’ejo mu rukerera ingabo,zagabye igitero ahitwa Kigoma. Twise abarwanyi 20 ba CNRD/FLN,ndetse twahafatiye Col.Irombe na mugenzi we Kapiteni Rusine wari ushinzwe ubutasi muri ako gace,ubu turikureba niba bashikirizwa ubutabera cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.
Col Irombe,Yavutse mumwaka wa 1967,mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni Gakenke,amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero
Ubwo ingabo za RPA,zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri congo ,Irombe yakomereje amashuri ya Kaminuza muri Kaminuza ya Rubumbashi,mu bijyanye n’amategeko.
Mu mirimo yakoze harimo comissaire mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka,ubu akaba ariwe wari ukuriye Urukiko rw’inyeshyamba za FLN
Mwizerwa Ally