Umwaka wa 2020 wagarayemo udushya twinshi mu mutwe wa RNC ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Kudacana uwaka no guterana amagambo hagati y’abayobozi ba RNC biturutse ahanini mu kurwanira ubuyobozi, imisanzu no kurema udutsiko tugamije kurenganya abandi ,byakuruye amahari muri RNC mu mwaka wa 2020 bituma bamwe mu bari bagize uyu mutwe baca izindi nzira, bitandukanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa maze bashinga ayabo mashyaka.
Kutumva ibintu kimwe kandi bashingiye ku kurwanira amafaranga aturuka mu misanzu y’abayoboke byatumye bamwe mu bahagarariye RNC mu kiswe Intara ,barebana ayingwe ndetse hazamo ibice bibiri cyane cyane mu kiswe Intara ya Uganda .
Kubera ubwinshi bw’abayobozi bamwe ba RNC bigometse kuri Shebuja Kayumba Nyamwasa byatumye haboneka amazina mashya muri RNC bamwe bitwa ibigarasha abandi bitwa Abayuda!
Abatumvira amabwiriza ya
Kayumba biswe ibigarasha bayobowe na Deo Nyirigira
Mugihe byari bisanzwe byarabaye ikimenyabose ko abagize umutwe wa RNC kuva yashingwa mu 2010 bahawe akazina na Perezida wa Repuburika Paul Kagame kazwi nka ” Ibigarasha” bishatse kuvuga ” amakarita adafite umumaro”
mu mwaka wa 2020 muri RNC nabo biganye iyi ntero maze abadakurikiza amabwiriza ya Kayumba Nyamwasa nabo bitwa Ibigarasha.
Ibi bikaba byaratangiye hagati mu mwaka wa 2020 ubwo bamwe mu bahagarariye RNC mu Ntara ya Uganda batangiye kugirana amakimbirane na Kayumba Nyamwasa bishingiye ahanini ku misanzu n’ibura rya Felix Mwizerwa umuhungu wa Pasiteri Deo Nyirigira wari usanzwe uhagarariye RNC mu mujyi wa Mbarara.
Komite ya RNC mu mujyi wa Mbarara yari yarashizwe kuwa 13 Ugushyingo 2019 ikuriwe na Pasiteri deo Nyirigira yakuweho maze Pasiteri ashirwa ku ruhande na Kayumba Nyamwasa , yitwa umwanzi wa RNC biturutse ku kuba hari amafaranga y’imisanzu yanze guha Shebuja .
Nyuma yo kubona ko ko Shebuja Kayumba Nyamwasa ayikubira Deo Nyirigira yarayakusanyije maze aho kugira ngo ayoherereze Kayumba muri Afurika y’Epfo ayikubitira mu mufuka.
Ibi byatumye Kayumba arakara maze akoresha inama yarimo Muramu we Frank Ntwari, Ally Abdul Karim n’umwambari ukomeye wa Kayumba Epimaque Ntamushora mu Ntara ya Uganda yari igamije kwikiza abatumvira amabwiriza ya Kayumba mu Ntara ya Uganda.
Imyanzuro yavuye muri iyo nama yagiraga iti:” Komite ya RNC mu mujyi wa Mbarara irahagaritswe. Hashyirweho indi Komite iyobowe na Dr Tumwine ariko itarimo Deo Nyirigira.”
Ibi byatumye abari barababajwe n’ishimutwa rya Felix Mwizerwa umuhungu wa Deo Nyirigira waburiwe irengero ari kumwe na Ben Rutabana bajya ku ruhande rwa Deo Nyirigira dore ko n’ubusanzwe bavugaga ko ari Kayumba wabagambaniye.
Kuva ubwo hahise batangira ihangana no guterana amagambo maze abari ku Ruhande rwa Pasitori Deo Nyirigira bitwa ibigarasha ngo kuko batumvira amabwiriza ya Shebuja Kayumba Nyamwasa .
Kuva icyo gihe umuyoboke wa RNC utagitanga imisanzu cyangwa ngo avuge nabi Kayumba yitwa ikigarasha. Mu gihe Jean Paul Turayishimiye niwe uyoboye Abayuda
Kimwe nk’ibyaye kuri bamwe mu bayoboke b’umutwe wa RNC barangajwe imbere na Pasiteri Deo Nyirigira mu kiswe Intara Uganda biswe ibigarasha , abo ku mugabane w’iburayi n’Amerika ahanini bahagarariwe na Jean Paul Turayishimiye, Tabita Gwiza na Lea Karegeya nabo biswe Abayuda na RNC igice cya Kayumba Nyamwasa.
Ibi byatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ubwo Jean Paul , Turayishimiye wari usanzwe Ari umuvugizi akaba n’ushinzwe iperereza muri RNC, Tabita Gwiza, Benoit Umuhoza wari uhagaririye RNC mu Bufaransa birukanwaga na Kayumba bapfakumushinja kugira uruhare mu iburirwa irengero rya Rutabana, kwikubira imisanzu no kurema akazu gashingiye ku muryango wa Kayumba maze bituma bashwana. Lea Karegeya nawe yaje kwegura muri RNC ya Kayumba maze yisunga itsinda ryari ryigometse kuri RNC ya Kayumba riyobowe na Jean Paul Turayishimiye.
Kuwa 6 Nyakanga 2020 Jean Paul afatanyije na Tabita Gwiza , Benoit Umuhoza n’abandi batangaza ko bitandukanyije na RNC ya Kayumba Nyamwasa maze bashinga iryabo Shyaka baryita RAC ( Rwanda Alliance for Changes) bagamije guhangana na RNC ya Kayumba bari basohotsemo.
RAC ya Jean Paul Turayishimiye yashoboye kwigarurira abayoboke ba RNC Intara ya Canada k’ubukangurambaga bwakozwe na Tabita Gwiza dore ko yari asanzwe ari umwe mu bayoboke biyi Ntara.
Abandi RAC ya Jean Paul yabashije kwigarurira ni abo mu Ntara y’uBufaransa nyuma yaho uwari uyi kuriye Benoit Umuhoza yirukanywe na Kayumba kubera kutamwoherereza imisanzu yari yakusanyijwe mu Bufaransa mu mpera z’umwaka wa 2019 maze Benoit Umuhoza nyuma yo kwirukanwa ,yimukana na RNC y’uBufaransa muri RAC ya Jean Paul na Tabita Gwiza.
Abakurikiraga Jean Paul Turayishimiye muri RAC barimo na Rea Karegeya bose biswe ” Agatsiko k’Abayuda ” kubera kwigomeka kuri Shebuja Kayumba Nyamwasa.
Ibi byatumye Kayumba Nyamwasa abuza abantu be kujya mu mihango yo kwibuka umusangirangendo wabo Patrick Karegeya kubera ko Umugorewe Rea Karegeya yamwigometseho.
Abayobozi ba RNC bavuze ko Rea Karegeya nawe ari Umuyuda kuko yatinyutse kunenga imikorere ya RNC na Shebuja Kayumba mu ruhame ,ndetse ngo akaba asigaye abarizwa mu gatsiko k’Abayuda bayobowe na Jean Paul Turayishimiye, Tabita Gwiza, Benoit Umuhoza n’abandi.
Nyuma yaho ariko aba nabo bibasiye abayobozi bakuru ba RNC bakunze kumvikana babikoma ndetse bagashira hanze amatangazo abirukana muri RNC bavugako Uwitwa Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC na Gervais Condo umunyamabanga Mukuru ari udukingirizo n’abateruzi b’inkono y’itabi ba Kayumba Nyamwasa , ngo kuko n’ubwo ari bo bayobozi bakuru batabasha kugira ikemezo bafata mugihe ibyemezo byinshi bifatwa na Kayumba afatanyije na Muramu we Frank Ntwari bikorewe mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa bahimbye akazina k” i Maka”
Abandi ngo bakaba batazi mu byukuri ibijya mbere muri RNC kuko icyo bashinzwe ari ugutangaza imyanzuro ya Kayumba na muramuwe Frank Ntwari gusa.
Kayumba yahise ahindura Umuvuno !
RNC imaze kubona ko amaboko ayishizeho mu kwezi kwa Gicurasi 2020 Kayumba yahise ahindura Umuvuno maze akoresheje Girbert Mwenedata na Charlotte Mukankusi basaba andi mashyaka yo muri opozisiyo n’indi miryango yiyise ko idaharanira inyungu bigera kuri 36 ko bakwihuza bagakora Ikiswe Abubatsi b’iteme Nyarwanda (Rwanda Bridge Builders) .
Iri teme ariko ryanze kwitabirwa n’ishyaka Ishakwe rya Theogene Rudasingwa avuga ko atakwihuza na Kayumba mugihe ibibazo bafitanye bitarakemuka ndetse ko abarigize babaswe n’amacakubiri ashingiye ku moko.
Yakomeje avuga ko ari andi mayeri mashya ya Kayumba Nyamwasa yo kwishakira imisanzu, kuko ngo batangije iryo Teme bakangurira abantu gutanga imisanzu batitangiriye itama.
Nyuma yigihe gito iri teme rigiyeho ,abari baryisunze bamwe batangiye kurisohokamo ,barimo Ishaka Ishema Party rya Padiri Thomas Nahima bavuga ko ari RNC ya Kayumba yiyambitse undi mwambaro ndetse ko harimo Igitugu kuko batareka abagize iryo Teme gutanga ibitekerezo mu bwisanzure .
Nyuma yaho iri teme rya Kayumba naryo ritangiye gusenyuka bahise barihimba akazina ” Iteme ry’ibikenyeri ” maze barigereranya n ‘iteme ryo mu mugi wa Avignon ry’umutako gusa , ngo kuko ridashobora kwambutsa abarigana .
Hategekimana Claude