Abandi bantu babiri bishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuwa Gatanu mu gace ka Ndosho, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri Kivu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko ubwo bwicanyi bwitwaje intwaro bwabaye hagati ya saa sita z’ijoro na saa Kumi nimwe z’igitondo cyo kuwa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021.
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko ayo mabandi yarashe umugabo w’imyaka 35 wari umushumba w’itorero ry’abaporotesitanti, ku Muhanda wa Rwasama n’umwana ufite imyaka 17 warasiwe mu gace ka Renga bose bahita bapfa.
Binavugwako ibikorwa by’urugomo byakomereje mu ivuriro riri muri ako gace , aho abakozi bicyo kigo bambuwe telefoni ngendanwa n’amafaranga bari bitwaje akajyanwa n’ako gatsiko k’amabandi yitwaje intwaro.
Umwe mu bakekwaho kugaba iki gitero cy’ubugizi bwa nabi yarashwe na polisi ubwo yageraggezaga gucika abandi bamusize, nyuma aza gupfa biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe na polisi.
Kuva mu Ukwakira 2020, abaturanyi ba Ndosho bagabweho ibitero byagabwe n’abantu bitwaje intwaro, bikaba byaratumye hapfa abasivili icumi, abandi bashimuswe , hanasahurwa imitungo y’abatuye muri ako gace.