Muri Raporo SOS-TORTURE / N ° 266 Yasohowe kuwa 16 Mutarama 2021 yerekana ibihe byakorewemo iyicarubozo rwakozwe mu Gihugu cy’u Burundi , ikubiyemo igihe cyo kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 16 Mutarama 2021 ku byerekeye iyuhahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi igaragaza ko Imbonerakure na Polisi bafite uruhare mu mfu nyinshi z’Abaturage.
Iyi Raporo igaragaza ko nibura abantu babiri (2) bishwe mu bihe n’ahantu hatandukanye mu gihugu. Raporo igaragaza kandi ko Imbnerakure ziza ku singa muri ibi bikorwa bitwara ubuzima bw’abaturage b’u Burundi.
Iyi Raporo igaragaza kutubahiriza uburenganzira bwo kubaho byakozwe Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, aho abagizi ba nabi batamenyekanye bitwaje imbunda, bishe Madamu Marie Sylvane Gakima, umuyobozi w’umusozi wa Numbwe, muri Gishiha mu gace ka Maramvya, muri komini ya Burambi, mu ntara ya Rumonge (mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi).
Amakuru aturuka mu batangabuhamya avuga ko uwahohotewe yarashwe ubwo yari mu nzira asohoka mu rugo rwe agiye kugura ibintu nkenerwa yaje gupfira ku kigo nderabuzima cya Donzi ku azize ibikomere yatewe n’amasasu.
Ku musozi wa Buhema mu gace ka Bugeni, komini ya Kayogoro, intara ya Makamba (mu majyepfo y’uBurundi), mu ruzi havumbuwe umurambo w’umuntu utamenyekanye. Abatangabuhamya bavuga ko uyu mubiri wari umaze amezi menshi muri uru ruzi.
Abaturage baho bemeza ko uyu mubiri ari uw’umurundi ukomoka muri Tanzaniya wasahuwe hanyuma akicwa n’itsinda ry’abagizi ba nabi bagizwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo Imbonerakure n’abapolisi bakuru b’iki gihugu.
Kubangamira uburenganzira bwo kwishira ukizana ku musozi wa Gakobe, muri ako gace, komini n’intara ya Rutana, itsinda ry’Imbonerakure riyobowe na Nibaruta runaka ryiyeguriye uburenganzira bwo gukora igikorwa cyo gusaka mu buryo butemewe n’amategeko ku cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, mu rugo rwa Ntiharirizwa, utuye kuri uwo Musozi.
Amakuru aturuka aho hantu agaragaza ko hari Imbonerakure yakekaga ko yari ifite ibiyobyabwenge mu rugo rwe , ntibigeze babona icyo bashakaga, ahubwo bibye amafaranga ibihumbi magana ane na cumi y’amafaranga y’Abamarundi (410.000 Fbu) .
Muri Raporo SOS-Iyicarubozo / u Burundi bwamaganye ihohoterwa rikorwa buri gihe n’Imbonerakure nta kudahana kuko ngo zifite ubufatanye n’inkunga z’abayobozi b’igihugu.
SOS Media Burundi ivuga ko ibi byatangijwe hagamijwe kumenyesha Leta y’uBurundi kandi raporo mpuzamahanga ku ihohoterwa y’uburenganzira bwa muntu bikomeje gukorerwa mu Burundi binyuze muri raporo z’ubuvumbuzi cyane cyane iyicarubozo, gufata abenegihugu binyuranije n’amategeko, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwicwa .
Iyi gahunda igamije kumenyekanisha ukuri kw’igihugu ku bwicanyi bw’abantu amagana bishwe ku ya 11 Ukuboza n’iya 12 Ukuboza 2015 n’abapolisi n’abasirikare bitwaje ko bakurikirana inyeshyamba no kugaragaza abari bateye inkambi za gisirikare ziri mu nkengero z’umurwa mukuru.
Uturere twibasiwe bivugwa ko twamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ni Musaga, Mutakura, Cibitoke, Nyakabiga na Jabe.
Nkundiye Eric Bertrand