Umuyobozi w’inyeshyamba Major Katulebe nyuma yo kwishyikiriza ingabo z’Umuryang wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kugaragara yidegembya I Nyamilima muri Teritwari ya Rutshuru mu Majyaruguru ya Kivu.
Abaturage b’abasivili batashywe n’ubwoba bakibona uyu wahoze ayobora inyeshyamba zabajujubije yongeye kwidegembya mu gihe bari baziko afunzwe n’ingabo za MONUSCO. Bivugwa ko Katulebe akimara kwishyikiriza MONUSCO yahise yimurwa na Kajugujugu ya ONU imwerekeza i Goma.
Ku wa gatanu tariki ya 22 Mutarama, Aimé Mukanda Mbusa, yatangarije ACTU7.CD ko irekurwa rya Katulebe ryaje rikurikira amakimbirane akomeye Ingabo za Congo zikorera muri ako gace zifitanye n’abasilikare ba MONUSCA.
Abaturage bakomeje kwibaza impamvu Katulebe yongeye kugaragara I Nyamilaba n’uko byagenze ngo arekurwe mu gihe bizwi ko yagize uruhare rukomeye mu byaha ndekakamere byakozwe n’inyeshyamba yari abereye umuyobozi birimo gushimuta, gufata ku ngufu, ubujura, n’ubwicanyi.
Imiryango itegamiye kuri leta ivuga ko umutwe w’inyeshyamba Katulebe yari abereye umuyobozi wari ufite imikoranire ya hafi na FDLR. Ari naho bahera basaba igisirikare kongera kumuta muri yombi.
Ildephonse Dusabe