Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kanzuye ko ingabo z’uwo muryango ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihamara undi mwaka, nyuma y’uko bushoje manada yabwo kuwa 20 Ukuboza 2020.
Ni umwanzuro wafashwe ukurikiye ibiganiro byabaye hagati y’Ibihugu binyamuryango by’ako kanama byatangiye ku wa 18 Ukuboza 2020, harebwa niba MONUSCO yakongererwa igihe cyo kuba muri RDC cyane ko haburaga iminsi ibiri gusa ngo manda yayo muri icyo gihugu irangire.
Kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi, ibyo bihugu ntibyabashije guterana ahubwo byatoye umwanzuro wo kugumisha izo ngabo muri RDC cyangwa zigakurwayo, hakoreshejwe uburyo bw’inyandiko.
Mu bihugu 15 bigize ako kanama, 14 byashyigikiye ko MONUSCO imara undi mwaka muri icyo gihugu uzarangira kuwa 20 Ukuboza 2021. U Burusiya ni bwo bwonyine butashyigiye uwo mwanzuro.
Manda nshya y’izo ngabo yazanye n’impinduka muri amwe mu mahame zigenderaho, nk’aho Akanama gashinzwe Umutekano kasabye Umuryango w’Abibumbye kugabanya uduce izo ngabo zigomba gucungamo umutekano. Kasabye ko zakwibanda mu duce tukigaragaramo imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro, naho ahari agahenge zikaba zihavuye.
Ako kanama kasabye kandi uwo muryango kugabanya ingufu zishyirwa mu kongera umubare w’izo ngabo.
Mu mwaka wundi MONUSCO yongerewe, izibanda ku bintu bibiri by’ingenzi ari byo kurinda umutekano w’abasivile, ndetse no gushyigikira imiyoborere myiza no gukomeza kubaka inzego z’umutekano.
Akanama gashinzwe umutekano kasabye izo ngabo kugira imikoranire n’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, hagamijwe gushakira ibisubizo ikibazo cy’imitwe y’abarwanyi bitwaje intwaro ikomeje kwambukiranya imipaka y’ibihugu muri ako karere ikajya guhungabanya umutekano muri RDC.
Hanzuwe ko ingabo za MONUSCO zikeneye gutangira kwegurira inshingano zazo mu maboko ya guverinoma ya RDC, kugira ngo igihe cyo kuhava n’ikigera hatazabaho imbogamizi.
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro n’umutekano muri RDC bwatangiye ku wa 30 Ugushyingo 1999, hashyirwaho umutwe w’ingabo ziswe MONUC zagombaga guhashya imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba y’icyo gihugu. Ku wa 1 Kamena 2010, uwo mutwe wahinduriwe izina witwa MONUSCO.
Ubu MONUSCO igizwe n’abagera ku 35.783 barimo abasivile, abasirikare, abapolisi n’abashakashatsi.
Biteganyijwe ko ingengo y’imari izakoreshwa muri ubwo butumwa mu mwaka wa 2020/2021 ari miliyari 1,2$.