Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko kuwa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama cyafunze itsinda ry’ingabo zayo zigabije imihanda y’umurwa mukuru Kinshasa zisaba guhembwa umushahara wabo bari bamaze igihe badahembwa.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko yabereye muri Komini ya Gombe mu murwa mukuru Kinshasa. Amakuru y’ifungwa ry’aba basirikare yemejwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho muri FARDC Richard Kasonga Tshibangu abinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Mbere.
Iri tangazo riragira riti: “Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Mutarama 2021, mu buryo bunyuranyije n’amategeko , itsinda ry’abasirikare bigabije imihanda bakora imyigaragambyo basaba ko ngo bahabwa imishahara yabo. Ni igikorwa kigayitse ndetse kinasebya abasirikare bagenzi babo baba baratojwe kwihanga n’ikinyabupfura”
FARDC isoza itangazo ryayo yibutsa abasirikare bose kubaha amategeko abagenga no kuba intangarugero mu kinyabupfura nk’ihame shingiro riranga umusirikare wa FARDC.
Kugeza ubu amakuru y’aho aba basirikare bafungiye ntaramenyekana gusa bikekwako abo basirikare bafungiye mu kigo cya Gisirikare i Kinshasa aho bazamara igihe gito bongera kwigishwa indangagaciro zigomba kuranga umusirikare wa nyawe wa FARDC.
Ildephonse Dusabe