Me Gashema Felicien wunganira Madame Idamange Iryamugwiza Yvonne , yahishuye ko yari yaravuganye na Idamange mbere y’uko atabwa muri yombi amusaba kuzamwungabira.
Mu kiganiro cy’iminota 4 n’amasegonga 30 yagiranye n’umunyamakuru wa VOA, Me Felicien Gashema yagarutse byagiye byumvikana mu itangazamakuru mpuzamahanga byavugaga ko Idamange ubwe atariwe wihitiyemo ko amwunganira mu mategeko,ndetse bamwe bavugaga ko hari abantu bamuhaye akazi ko kunganira Idamange Atari nyii ubwite ubikoze.
Kuri iyi ngingo Me Gashema yemeje ko Idamange bavuganye bwa mbere atarafungwa ubwo yari amaze gutambutsa amashusho y’ikiganiro cya mbere yakoze.
Yagize ati”Igamange twavuganye na mbere y’uko atabwa muri yombi,asohora Videwo ye ya mbere. Yambwiye ko yatagiye guhamagarwa na nimero itazwi, kugeza ubwo yafunzwe twari dusanzwe tuvugana.”
Me Felecien Gashema yavuze ko nyuma y’uko Idamange afatwa yambuwe telefoni, nkuko biteganwa n’ubushinjacyaha, nyuma akaza kuyisubizwa aho yari yemerewe guhamagara umwunganira, ari naho yahisemo Me Gashema Felicien.
Me Gashema avuga ko mu biganiro yagiranye na Idamange , yamubwiye ko ameze neza ndetse ko, uburenganzira bwe bwubahirizwa. Gusa ngo Idamange yamubwiye ko mu ijoro, arara afunze amapingu , ibintu Me Gashema avuga ko yavuganye n’ubushinjacyaha abusaba kubikosora bakamwemerera uburenganzira bwo kuryama adafunze amapingu. Yagize ati”Twaganiriye ambwira ko ku manwa nta kibazo uretse mu masaha y’ijoro yambwiye ko arara afunze amapingu, navuganye n’ubugenzacyaha mbasaba ko bamuha uburenganzira busesuye bwo kuryama adafunze amapingu”
Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi kuwa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, aho akurikiranweho ibyaha 4 bifitanye isano no gukangurira abaturage guteza imvururu.
bamufunge amapingu rwose atazava aho yimanika cg se agashaka kurwanya inzego zumutekano.