Joseph Tamale Mirundi umujyanama wa Perezida Museveni yatangaje ko Bobi Wine afatwa nk’umwataka ukomeye wegereye izamu rya Museveni mu matora aheruka, anagaragaza uko byabatwaye imbaraga zikomeye ngo bamwegezeyo atabatsindanye igiteko.
Ibi uyu murwanashyaka wa NRM akaba ari n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’itangazamakuru yabitangaje mu kiganiro yahaye Nile Post dukesha iyi nkuru. Mirundi yavuze ko Bobi Wine hari ibintu byinshi ahuriyeho na Museveni nkaho avuga ko bose abafata nk’abahiriwe na Politiki ndetse bazi no kuyitwarano neza.
Mirundi yanenze bikomeye Col.Dr. Kiiza Besigye washinze ishyaka Forum For Democratic Changes (FDC) ko we atandukanye cyane n’aba bagabo babiri bagaragaje ko bashoboye politiki mu gihe gito, ndetse anemeza ko Besigye ariwe wagize uruhare rukomeye mu gusenyuka no gutakaza abayoboke b’ishyaka yashinze akanaribera umuyoboke ukomeye FDC.
Mirundi yagarutse ku ibaganga NRM n’umukandida wabo Museveni bakoresheje ngo batsinde Bobi Wine yari amaze kwemeza ko akomeye muri politiki, yavuze ko icyo bakoze gusa ari ukumwitondera no kumenya amayeri ye nk’umwataka mwiza bari bazi ko isaha n’isaha yabatsinda igitego.
Yagize ati”Bobi Wine ni umwataka mwiza, iyo umwata mwiza ageze mu rubuga rw’amahina biba bigusaba kumwitondera ukamwaka umupira neza ,kuko aba ashobora kugutsinda isaha n’isaha”
Aya magambo ya Joseph Mirundi ayatangaje nyuma y’iminsi mike Bobi Wine atangaje ko akuyeho ibirego yaregaga ishyaka NRM n’umukandida waryo Yoweli Museveni yashinjaga ko bamwibye amajwi mu matora yo kuwa 14 Mutarama 2021 yarangiye Museveni yegukanye insinzi y’amajwi 58%.