Kuri uyu wa 4 Werurwe nibwo Idamange iryamugwiza Yvonnne yatangiye kwiregura ku byaha 6 aregwa bishingiye ku gshishikariza abaturage guteza imvururu no kubangisha ubuyobozi buriho mu rukiko rwibanze rwa Gasabo.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 4 Werurwe 2021, Idamange Yvonne Iryamugwiza yahakanye ibyaha bitandatu byose aregwa birimo ibyo gutanga sheki (cheque) itazigamiye avuga ko icyo gukomeretsa umwe mu bapolisi bari baje kumufata, cyabaye ikintu cyoroshye kubera Imana kuko imbwa ze zari ziziritse.
Umwanditsi w’urukiko yasomye umwirondoro wa Idamange asaba ko hakosorwamo ibintu bike birimo n’uduce yavukiyemo.
Urukiko rusomeye Idamange ibyaha akurikiranyweho uko ari 6 ariko byose arabihakanye.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busobanure iby’ibyo byaha bukurikiranyeho Idamange.
Ubushinjacyaha busobanuye ko bine mu byaha Idamange akurikiranyweho yabikoreye kuri youtube mu biganiro yacishagaho.
Ikindi ngo yarwanyije inzego z’umutekano ubwo zajyaga ku muta muri yombi iwe tariki 15 Gashyantare akazitera amacupa y’inzoga yanywaga.
Ikindi cyaha akurikiranyweho ni ugutanga sheke (cheque) itazigamye.
Ubushinjyacyaha buri gusobanura impamvu zikomeye zituma Idamange akekwaho ibyaha 6.
Nyuma yo kurondora impamvu zikomeye kuri buri cyaha Idamange aregwa, ubushinjacyaha busabye urukiko kwemeza ifungwa ry’agateganyo rya Idamange iminsi 30.
Imwe mu mpamvu ubushinjacyaha bushingiyeho ubwo busabe ni uko akurikiranyweho ibyaha bikomeye, iby’ubugome n’ibihungabanya umutekamo w’igihugu. Aramutse arekuwe ngo yabangamira iperereza kandi agatoroka ubutabera.
Idamange ahawe umwanya ngo yisobanure yongera guhakana ibyaha byose akurikiranyweho.
Avuze ko yahagurikijwe n’agahinda nk’umunyarwanda ukunda Igihugu cye. Kubera ko muri Covid-19 hari abantu batabonaga icyo kurya, avuze ko hari abo yashoboye guhura nabo akabagaburira.
Yavugiraga abanyeshuri bo muri Kaminuza babona buruse bigoranye,
abaturage basenyewe bagacumbikirwa mu mashuri abandi bagasubira mu matongo.
Idamange avuze ko yababajwe n’uko ubwo habaga hagiye gufatwa icyemezo cyo gufunga imirimo itandukanye kubera icyorezo cya Covid-19 n’insengero zabaga zirimo, akabifata nko kubangamira ubwisanzure mu myemerere.
Avuze ko ibyo yavuze byose atari agamije gusebya igihugu ahubwo yabitewe n’agahinda. Ngo yahisemo kubivugira kuri ‘Channel’ ya ‘Youtube’ kugira ngo abayobozi abikosora bikosore.
Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Idamange agihakanye avuga ko abasore nk’umunani binjiye iwe batamweretse ibyangombwa abafata nk’abari bagamije gucura umugambi mubisha.
Avuze ko ahubwo ari nk’Imana kuko imbwa ze zari ziziritse naho ubundi zari kubarya.
Uwakomeretse ngo ashobora kuba yarakomerekejwe n’ibikoresho biri mu rugo kwa Idamange birimo n’amacupa kubera umuvundo bateye.