Kuva kuwa 11 Werurwe 2021 igisirikare cya Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo FARDC cyafashe ikemezo cyo kohereza abasirikare bo muri batayo ya 341 gucunga umutekano mu duce turimo Localite ya Ngendo, Nyamoma,Ruhulu na Luholo mu birometero 20 uvuye ku mugezi wa Rusizi.
Ni nyuma yaho umuryango MSV( Mouvement de solidarité pour les victimes de Guerre) n’umuryango utegamiye kuri Leta muri Kivu y’amajyepfo uherutse gutangaza ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize igisirikare cy’u Burundi n’insoresore z’Imbonerakure zimaze iminsi zicengera muri utwo duce zerekeza mu gace ka kaziba muri teritwari ya Walungu nyuma bagakomereza Rurambo, Kiryama mu misozi miremire ya Uvira ,ngo zigamije guhiga abarwanyi b’umutwe wa Red- Tabara uyobowe na Alois Nzabampemba .
Ababibonye bakaba bemeza ko ari abasirikare b’uBurundi barikumwe n’izindi nsoresore zitwaje intwaro arizo Imbonerakure .
Yves Ramadhani umunyamabanga mukuru w’umuyoboro ushinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage muri ako gace, yavuze ko kuva izo ngabo z’uBurundi zirikumwe n’Imbonerakure zagera muri utwo duce, ibikorwa by’urugomo birimo ubujura bw’amatungo gushimuta no kwiba imyaka y’abaturage byarushijeho kwiyongera bituma abaturage bata ingo zabo n’imirima yabo, maze ahamagarira Ubuyobozi bukuru bw’igihugu gutabara ako gace byihutirwa kugirango kabashe gutekana .
Yakomeje avuga ko bisa naho ari intambara y’igihugu gituranyi iri kubera k’ubutaka bwa DR Congo
Yagize ati:”Kuva twatangira kubona izi ngabo , ibikorwa by’urugomo birimo ubujura bw’imyaka n’amatungo, gushimuta abantu byarushijeho kwiyongera byanateye ubwoba bamwe mu baturage bituma bahunga.Bisa nkaho ari intambara y’igihugu gituranyi iri kubera ku butaka bwa DR Congo.”
Capt Dieudonné Kasereka umuvugizi w’igisirikare cya FARDC muri operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’amajyepfo mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko igisirikare cya FARDC cyamaze kumenyeshwa ayo makuru ndetse ko kiteguye guhangana n’abakomeje kuvogera ubutaka bwa DR Congo akaba ariyo mpamvu boherejeyo Batayo ya 341 byihuse kugirango babashe kubahashya.
Yagize ati:”Igisirikare cyamaze kumenya ayo makuru ndetse kiteguye byihuse guhangana nabo bavogera ubutaka bwa DR Congo.”
Hategekimana Claude