Abatuye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gutungurwa n’ibikorwa bya Kinyamaswa bikomeje gukorwa n’umutwe w’Inyeshyamba wa ADF urwanya Ubutegetsi bwa Uganda,ukomeje kwica abasivili umunsi ku munsi mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira 15 Werurwe, abarwanyi ba ADF bateye igiturage cya Bulongo cyo muri Rwenzori muri teritwari ya Beni. Iki gitero inzego zumutekano za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zivuga ko cyaguyemo abasivuli bagera kuri 17. Ni mugihe ibindi bitero igenda igaba bidasiba kwica no gushimuta abasivili umunsi ku munsi.
ADF yakajije ubwicanyi bukorerwa abaturage nyuma yaho Leta zunze ubumwe z’Amerika zitangarije ko, ari umutwe ukomeye w’ibyihebe ndetse ikemeza ko uyu mutwe w’abajihadiste ufite imikoranira ya hafi n’Umutwe wa Leta ya kislam(ISS).
Kuri ibi, Amerika yambuye umuyobozi wa ADF Seka Musa Baluku uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bwa Amerika, ndetse n’imitungo yose yaba afiteyo ikaba igomba gufatirwa na guverinoma.
Imibare y’imiryango idaharanira inyungu muuri Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko ADF ariwo mutwe wica abantu benshi muuri DR Congo, aho kuva uyu mwaka 2021 watangira kugeza mu mpera za Gashyantare habarurwaga aberenga 157 baguye mu bikorwa by’uyu mutwe.