Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, umukozi ushinzwe gucunga umutekano wo muri Kompanyi ya ISCO, urinda ku biro by’Umurenge SACCO-Byumba mu Karere ka Gicumbi, yarashe mugenzi we aramukomeretsa bikabije.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu saa mbiri zirengaho iminota micye, kikaba cyabereye ku biro bya SACCO-Byumba.
Uyu mukozi wa ISCO ucunga umutekano kuri SACCO ya Byumba, yarashe mugenzi we ku kaguru aramukomeretsa bikabije ku buryo ababibonye bavuga ko akaguru bashobora kugaca.
Uyu warashe mugenzi we, yari aje kumusimbura kuko uwarashwe ari we wari waraye izamu, mu gihe undi yari amaze kumuhereza imbunda akaba ari bwo yamurashe.
Umwe mu bari ahabereye iki gikorwa, yabwiye itangazamakuru ko ubwo uriya musekirite yabazwaga n’inzego z’umutekano, yarahiraga ko atabishakaga ahubwo ko ubwo yari amaze kumuhereza imbunda atazi uko byagenze kugira ngo amurase dore ko ngo uwari waraye izamu yari yarajemo isasu ryiteguye nk’uko babigenza abarara izamu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumva, Mwumvaneza Didace yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko ibyabaye bishobora kuba ari impanuka.
Ati “Ikigaragara ntabwo yari abyiteguye ni na ko abivuga, bigaragara ko ari impanuka atari agambiriye kumugirira nabi.”
Uyu muyobozi w’Umurenge wa Byumba, avuga ko uwarashe yavuze ko ntakibazo asanzwe afitanye na mugenzi we yarashe ndetse ko n’abasanzwe babazi bavuze ko ntacyo bazi basanzwe bapfa.
Uwarashe yahise atabwa muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza mu gihe uwarashwe we yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Byumba.
Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2020, undi mukozi wa ISCO witwa Audace Ntatinya wacungaga umutekano kuri Banki ya Kigali ishami rya Kicukiko mu Mujyi wa Kigali, yarirashe arapfa.
Uyu wari umukozi wa ISCO nawe ukomoka mu Karere ka Gicumbi, we bivugwa ko yirashe ashaka kwiyambura ubuzima ku bushake kubera ibibazo yari afite.