Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu mizi, abarwanyi 37 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano no kugirira nabi u Rwanda, irimo P5 na RUD Urunana ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Abarwanyi 36 nibo bitabye Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu gihe umwe muri bo witwa Sergeant Ngirinshuti Emmanuel uzwi ku izina rya Karemera yatorotse ubutabera akaba ashakishwa.
Urukiko rwasubitse iburanisha nyuma y’inzitizi zirimo kuba Sergeant Ngirinshuti ataraboneka akaba yagombaga gutumizwaho mu gihe cy’ukwezi [bivuze ko naba ataraboneka azaburana adahari], bityo rukaba rwanzuye ko iburanisha tariki 4 Gicurasi 2021.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Harimo abafatiwe mu gitero cy’i Musanze…
Ku wa 4 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero k’u Rwanda bizeye gufata igihugu, bica abaturage ndetse mu bari bakigabye 19 bahise bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.
Iki gitero cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri Centre y’ahitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n’izindi ntwaro gakondo.
Aba batanu bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikare ibarizwa mu mashyamba ya RDC hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bavuze ko bavuye mu mashyamba y’icyo gihugu binjirira mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.
Umwe muri bo yagize ati “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n’abasirikare tugafata ubutegetsi.”
“Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo inzu nziza meza, amafaranga, imodoka kandi zihenze n’ibindi.”
Uretse aba bafatiwe mu gitero cy’i Musanze, abandi bitabye Urukiko muri aba 37 ni abafashwe mu 2020 binyuze mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo kurandurana n’imizi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Muri aba bafashwe uretse Sergeant Ngirinshuti wahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, harimo na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari Sergeant.
Aba bose uko ari 37 batangiye kwitaba ubutabera bwa gisirikare mu Rwanda muri Nyakanga 2020, aho nyuma baje kuburana bakatirwa gufungwa by’agateganyo, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kuburanishwa mu mizi.