Imitwe yitwaje intwaro irimo na FDRL yigaruriye imidugudu 14 mu bice bya Bashali muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajayaruguru.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Masisi Berin Lukonge, ubwo yari mu nama n’itsinda ry’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, ku wa 27 Werurwe 2021.
Yagize ati “Umutekano mu matwara ya Bashali ukomeje guhangayikisha kandi uteye impungenge. Mu midugudu 23 igize ayo matwara, 14 yigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri rusange na teritwari ya Masisi by’umwihariko. Iyo irimo Nyature, APCLS, FDRL, GARUZA na NDC-Rénové Bwira.”
Lukonge yabwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko ahangayikishijwe no gukozanyaho kwa hato na hato hagati ya FARDC n’abo barwanyi gutuma ako gace kabamo iterabwoba n’imitungo y’abaturage igasahurwa.
Icyakora ngo yizeye ko ingabo za Leta, FARDC, zizafasha kwirukana iyo mitwe kuri ubwo butaka, hakagaruka umutekano.
Kivu y’Amajyaruguru iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka myinshi irangwamo umutekano muke, utezwa n’imitwe yitwaje intwaro yahinduye amashyamba y’ako gace ibirindiro. Iyo mitwe irimo iy’Abanye-Congo, Abanya-Uganda ndetse n’Abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.