Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mata, abigaragambya babyutse bafunze imihanda yose yo mu mujyi wa Goma , aho bari bafite intego yo gukumira imodoka z’abakozi b’umuryango wabibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu MONUSCO.
Ibi bibaye nyuma y’indi myigaragambyo ikomeye yabaye ku munsi w’ejo tariki 8 Mata2021, aho muri Teritwari ya Beni na Butembo abigaragambya bigabije imihanda basaba ko MONUSCO yava ku butaka bw’igihugu cyabo mu maguru mashya.
Mu matangazo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ahamagarira abantu kwitabira imyigaragambyo y’i Goma , bavugaga ko bagomba gukumira imodoka za MONUSCO n’izindi zose zifite aho zihuriye n’umuryango wabibumbye.
Abatuye uburasirazuba bwa Congo Kinshasa bashinja MONUSCO kurebera ibitero bagabwaho n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe ku munsi umwe gusa ubu butumwa bukoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 1y’amadorari ya Amerika.
Intara zo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zirimo , Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru na Ituri nizo zazahajwe n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa abasivili bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ADF,RED Tabara n’indi myinshi ihabarizwa.
Mu nama yahuje inararibonye zivuka mu burasirazuba bwa Congo n’Ubuyobozi bwa MONUSCO kuwa 8 Mata 2021 ku biro bikuru bya MONUSCO i Kinshasa , Depite Singoma Mwanza yasobanuriye Umuyobozi wa MONUSCO Madame Bintou Keita impamvu nyamukuru abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo batangiye imyigaragambyo.
Depite Mwanza yasabye abaturage gukora imyigaragambyo y’amahoro batangiza ibikorwa remezo.