Izi nyeshyamba za Mai Mai Nyatura zifatanije na FDLR zimaze kwigarurira igice kinini cya Masisi na Mweso aho zivuga ko ziri kurwana ku ruhande rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange
Kuva kuwa gatatu w’iki cyumweru Inyeshyamba za Mai Mai Nyatura Bazungu na Nyatula APCLS na FDLR zatangiye kugaba ibitero muri Gurupoma ya Mokoto na Kahembe ho muri Teritwari ya Masisi.
Ubwo bagabaga ibitero mu duce tugize izi Gurupoma aritwo ,Kibugu, Muheto, Busibe, Kalonge, Katovu, Mpanamo, Kimoka, Butare ,Kahira, Nyamitabana Kahanga zahise zitwigarurira nta mirwano ibaye kuko ingabo za FARDC n’igipolisi bahise bakuramo akabo karenge maze barahunga.
Umwe mu bayobozi bo mu gace ka Muheto utashatse kuvuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru nawe yemeje ko Abasirikare n’abapolisi ba FARDC bahise bahunga nta mirwano ibaye ngo ndetse kugeza magingo aya akaba nta musirikare cyangwa umupolisi n’umwe ubarizwa muri utwo duce .
Yagize ati:” Abasirikare n’abapolisi bari mu gace ka Muheto n’utundi duce byegeranye bahise biruka barahunga nyuma yo kumenya ko Mai Mai Nyatura na FDLR bigiye kubagabaho igitero kugira ngo ibambure intwaro.
Ni ukuvuga ko kugeza magingo aya turihano nta musirikare cyangwa umupolisi n’umwe uhabarizwa bose bahunze”
Akomeza avuga ko izi Nyeshyamba zahise zikoresha abaturage inama mu Isoko rikuru rya Muheto maze zibwira abaturage ko ntakibazo zifitanye nabo ko abo zishaka ari Abasirikare n’abapolisi kandi ko ziri kurwanira uwahoze ari Perezida Joseph Kabila ngo asubire ku butegetsi.
Umuvugizi wa FARDC mu gace ka Imbone yavuze ko impamvu ingabo zahunze zigahitamo kuva muri utwo duce zitarwanye ngo ari uko zabonaga ko abaturage aribo bashobora kuhababarira cyane, maze bituma zigira inyuma bava muri utwo duce kugirango hatagwa abaturage benshi .
Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abaturage bo muri utu duce ngo ni uko aho izi Nyeshyamba za Mai Mai Nyatura na FDLR zigeze hose ngo zigenda zivuga ko ziri kurwanirira Joseph Kabila wahoze ayobora Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikindi gikomje kuvugwa ngo ni uko izi Nyeshyamba za Mai Mai Nyatura ziri gufatanya na FDLR mu bitero byose ziri kugaba,amakuru agera kuri Rwandatribune aravuga ko Col.Ruhinda ariwe uyoboye ibi bitero.
Ibi bije Nyuma yaho Perezida Félix Tshisekedi y’itandukanyije n’ihuriro FCC rya Kabila bishingiye ku masezerano bari bagiranye yo gufatanya kuyobora igihugu cya RDC Congo akavuga ko atazongera gukorana nabo ngo kuko bakunze kubangamira Politiki ye.
Joseph Kabila ntiyahwemye kugaragaza ko Perezida Tshisekedi ari kwica nkana amasezerano bagiranye mu 2019 mbere y’uko bahererekanya ubutegetsi aho ihuriro FCC rya Kabila ryagombaga kugira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko n’abagize guverinoma bityo bikumvikana ko Joseph Kabila n’ubwo yari avuye ku butegetsi yagombaga kugira uruhare runini mu byemezo byose byagombaga gufatwa n’ubutegetsi bwa Perezida Etienne Tshisekedi.
Nyuma yo kubona ko Tshisekedi amuhindutse agahitamo gusesa Guverinoma n’inteko ishingamategeko kugira ngo agabanye ubwiganze bwa FCC ya Kabila yari imubangamiye, akirukana umukuru w’inteko nshingamategeko na Minisitiri w’intebe bose bo ku ruhande rwa Joseph Kabila.
Amakuru yakomeje gucicika muri RDC Congo ngo ni uko Joseph Kabila ashobora kuba yarahise atangira gukusanya imitwe y’inyeshyamba cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru muri gahunda yo gushinga igisirikare gishobora guhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Etienne Tshisekedi no kureba uko yasubira ku butegetsi.
Hategekimana Claude
Ntabwo ari ETIENNE TSHISEKEDI,Ni FELIX ANTOINE TSHISEKEDI