Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko jmirwano yagihanganishaga n’ishyemba za FDLR yihuje na APCLS Nyatura muri teritwari ya Masisi yarangiye cyegukanye insizi.
Ahagana mu mpera z’icyumweru gishize, inyeshyamba FDLR zihuje na ACPLS Nyatura zagabye ibitero simusiga zigarurira uduce twa Muheto, Gatovu, Mpati, Kirumbu n’ahandi muri Masisi, bituma abaturage babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.
Kuwa gatandatu no ku cyumweru utu duce twaranzwemo imirwano ikomeye, ingabo za FARDC zivuga ko ubu yarangiye zitsinze iryo shyirahamwe ry’inyeshyamba.
Kuri uyu wa mbere tariki 12 Mata 2021, Major Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ko ubu ibintu bimeze neza. Yagize ati: “Ibintu ubu biratuje, ahantu hose haragenzurwa n’ingabo za leta FARDC. Twigaruriye ahantu hose hari hafashwe n’ubufatanye bw’inyeshyamba za APCLS – Nyatura na FDLR, twafashe n’ibirindiro byabo ari naho umwanzi yari ashingiye”.
Yongeraho ati: “Ahantu nka Bukombo ni ahantu umwanzi yari amaze imyaka 15 ategeka, ahantu nka Mpati, Kivuye ubundi ni état-major y’ubwo bufatanye bw’inyeshyamba, ariko uyu munsi Bukombo n’aho hose haragenzurwa na FARDC.”
Ibikorwa byo kurandura imitwe y’inyeshyamba myinshi irimo n’irwanya ubutegetsi bw’ibihugu bituranyi, bisa n’ibyananiranye muri ako gace.
Major Kaiko avuga ko ubu ako gace hari amahoro, ati: “Turi guhamagarira abategetsi n’abakuriye rubanda guhamagarira abaturage gusubira mu turere twabo kuko ubu ntacyo gutinya kigihari.”
Ntihazwi neza umubare w’abantu baguye muri iyi mirwano, Kaiko nawe avuga ko iyo mibare itaraboneka, gusa yemeza ko hari inyeshyamba n’intwaro zazo zishyikirije ingabo za leta.
Mu 2019 Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.
Major Kaiko avuga ko ibyo bitero bigari byo kurandura inyeshyamba bikomeje, nubwo avuga ko bitoroshye.
Izindi nkuru ku bijyanye n’iyi mirwano:https://rwandatribune.com/inyeshyamba-za-mai-mai-nyatura-zifatanyije-na-fdlr-zigaruriye-zone-ya-masisi-na-mweso/,https://rwandatribune.com/rdcabasilikare-45-ba-fardc-bagotewe-imweso-naba-maimai-nyatura-na-fdlr/,https://rwandatribune.com/rdcfardc-yisubije-umujyi-wa-muheto-wari-wafashwe-na-fdlr-yihuje-na-apcls-nyatura/