Zoe Kabila akomeje gushyirwa mu majwi mu gutera nkunga imitwe ya Twirwaneho , Mai Mai Nyatura na FDLR mu rwego rwo kwikiza Perezida Tshisekedi
Guverineri w’Intara ya Tanganyika arashinjwa kurema imitwe yitwaje intwaro,myinshi muri iyo mitwe akaba ari Mai mai Twirwaneho ikuriwe na Col Makanika,Mai mai Nyatura,Mai Mai CMC na FDRL,iyi mitwe ikomeje kurwana inkundura yigarurira tumwe mu duce twa Zone ya Misisi ivuga ko ari ingabo za Joseph Kabila.
Hasize iminsi Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Cpt.Dieudonne Kasereka atangaje ko Umutwe wa Twirwaneho wateye ibirindiro bya FARDC biri ahitwa mu Bijombo izi ngabo zikica abarwanyi barindwi abandi 4 bagakomereka,aya makuru ndetse yemejwe n’umuvugizi wa Twirwaneho.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Fizi yemeza ko abarwanyi ba Twirwaneho bamaze kugera ku bihumbi bine,kandi bafite intwaro n’ibikoresho bigezweho kandi abagaba bazo bakaba ari abantu bamenyereye intambara,aribo Col.Sematama na Col Makanika,biteguye kurwana ku burenganzira bw’Abanyamulenge,bakigarurira intara ya Kivu y’epfo.
Abakurikiranira hafi ibibazo bya Kongo bavuga ko bitari gusa urebye imbaraga aba barwanyi bafite ndetse n’urubyiruko rukomeje kwinjira muri icyo gisilikare cya Twirwaneho,bakaba bahamya yuko harimo ukuboko kuwari Perezida Joseph Kabila ukingiwe ikibaba na murumuna we Zoe Kabila.
Shamukiga Kambale