Abantu 7 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO), mu gihe 22 bayikomerekeyemo bikomeye.
Imyigaragambyo yamagana MONUSCO yadutse mu mpera zicyumweru gishize, nkaho kuwa 12 na 13 Mata 2021 mu mujyi wa Goma no mu bice bindi byo hafi yaho imyigaragambyo yakomeje abaturage bigabiza imihanda banatwika amapine.
Imyigaragambyo yatangiye kuwa 11 Mata 2021ihereye mu Butembo.Iyi myigaragambyo ejo kuwa Mbere yaje guhindura isura ubwo amoko abiri yari imbere muri iyi myigaragambyo yashyamiranye biturutse ku mirambo 2 y’abantu yabonese i Rukoko mu gace ka Buhene bigakekwako ari ubwoko bumwe batumvikana bwabivuganye.
Polisi yagerageje guhosha iyi myigaragambyo biba ibyu’ubusa. Kugeza ubwo itangiye kurarasa mu baturage abandi bagahanganisha intwaro gakondo nk’imihoro n’amasuka.
Kugeza ubu imibare ya Polisi igaragaza ko abagera kuri 7 aribo bamaze kumenyekana ko baguye muri iyi myigaragambyo naho 22 bayikomerekeyemo.Amazu benshi yiganjemo ay’ubucuruzi yaratwitswe andi arasahurwa.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita yashyizeho amabwiriza adasanzwe mu duce twabereyemo urugomo, nkaho amasaha yo kugera mu rugo hirindwa Covid-19 yakuwe 21h00 agashyirwa 18h00 mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bakomezaa guhura bwije bagashyamirana.