Igisirikare cy’u Burusiya cyohereje abasirikare bacyo barwanira mu mazi mu Nyanja y’Umukara aho bwiteguye intambara bibaye ngombwa, bukayirwana na Ukraine ifatanyije n’inshuti zayo zo muri OTAN.
Hashize iminsi mike u Burusiya bwohereje abasirikare 50 000 ku mupaka ubugabanya na Ukraine, mu gihe Ukraine nayo yashyize ibifaro hafi y’umupaka n’u Burusiya.
Abasirikare ba Ukraine kandi bacukuye indake ndende hafi kugira ngo bazazifashishe nibiba ngombwa.
Ku byerekeye ubwato bubiri bw’intambara bw’u Burusiya, biragaraga ko iki gihugu kiri gutegura intambara kuko kohereza ubwato bubiri bw’intambara burimo abasirikare n’ibikoresha bya gisirikare ntibisanzwe mu gace kataherukagamo imirwano.
Ni ubwato bushobora gutwara ibifaro n’ibisasu byabyo ndetse n’abasirikare bashobora kwifashishwa ku rugamba rubera ku nkombe z’inyanja.
Iby’uko u Burusiya buri gutegura intambara bwarabihakanye, buvuga ko biriya biri gukorwa ‘mu rwego rw’imyitozo ya gisirikare isanzwe.’
Hagati aho u Burusiya ntibubanye neza na Leta zunze z’Amerika kuko buherutse kwirukana Ambasaderi wayo n’abandi bakozi ba Ambasade 10.
U Burusiya bubashinja gukora ‘ibikorwa bikemangwa’.
Hari amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru bya Ukraine avuga ko hari ubundi bwato 15 buto bw’u Burusiya bwamaze gutegurwa k’uburyo buherutse mu myitozo ya gisirikare.
Reuters yanditse ko ikindi kintu gituma abantu bagira amakenga y’uko intambara ishobora kurota ni uko hari imodoka z’intambara z’ibihugu byihurije mu muryango wa OTAN ziherutse kuva muri Romania zigana mu gace kegereye aho bwa bwato bw’Abarusiya buherereye.
Umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya uje nyuma y’uheruka muri 2014 ubwo iki gihugu cyigaruriraga agace ka Ukraine kitwa Crimée.