Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, Perezida wa Tanzaniya, Mama Samia Suluhu Hassan, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basirikare 386 basoje amasomo yabo mu ishuri rya gisirikare rya Tanzaniya.
Uyu muhango wabereye muri perezidansi ya Tanzaniya i Dar es Salaam ndetse witabirwa n’abandi bategetsi bakomeye barimo Visi Perezida, Philip Mpango ,Minisitiri w’Intebe, Kassim, Majaliwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Venance Mabeyo na Minisitiri w’Umutekano, Elias Kwandikwa.
Muri aba basirikare basoje amasomo yabo barimo abagore 51 n’abandi 7 bo mu bwami bwa Eswatini na Kenya.
Barimo kandi abasirkare 17 bahawe imyitozo bari mu bihugu by’u Burundi, u Buhindi, u Bushinwa, Kenya, u Budagi, Maroc na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida Samia yagize bariya basirikare abofisiye kubera ububasha abahwa n’itegeko nshinga ndetse yanahembye abitwaye neza mu turere dutandukanye.