Kuwa 30 Mata 2021, mu murenge wa Kivumu akarere ka Rutsiro, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Musabyemariya M. Chantal ari kumwe n’Inzego zitandukanye mu karere yakiriye urubyiruko rw’abantu 45 bari bamaze umwaka bagororerwa mu kigo ngororaramuco cya Iwawa.
Uru rubyiruko rukaba rwakiriwe mu rwego rwo gusibizwa mu miryango yabo mu gihe cy’Umwaka bari bamaze biga amasomo atandukanye yiganjemo ay’imyuga.
Madamu Musabyemariya yahaye impanuro uru rubyiruko, anabasabasa ibintu bitandukanye birimo:gukoresha ubumenyi bahawe kugira ngo biteze imbere,gufatanya n’abandi kubaka Igihugu barwanya ibikorwa bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,kurwanya no kwirinda ibyaha (Ibiyobyabwenge, Ubujura,….) n’Izindi ngeso mbi zose.
Nyuma yokubaha izi mpanuro , biyemeje ko bagiye kuba ibisubizo mu miryango yabo ndetse banasabwa ko bagomba gukora cyane kugira ngo bo ubwabo baharanire kwigira badategereje inkunga. Ubuyobozi bw’Akarere bwabijeje kuzababa hafi bubafasha nko kuba babasha kwinjira muri koperative zisanzweho zikora ibijyanye n’ubumenyi bahawe kugira ngo bitarangira bubapfiriye ubusa.
Madamu Musabyemariye yashimangiye kandi ko bagomba gugaragaza koko ko hari impinduka zigaragara mu mibereho n’imyitwarire yabo bubahiriza gahunda zitandukanye ziba ziteganyijwe aho batuye harimo nko kwitabira Umuganda, Kwitabira Ejo Heza bizigamira, Kugira uruhare mu kurwanya ingeso mbi n’izindi.
Uru rubyiruko ruvuga ko biteguye gukorana n’abandi banyarwanda mu kubaka u Rwanda
Eric Bertrand Nkundiye