Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko Intara za Kivu ya Ruguru na Ituri mu burasirazuba bw’amajyaruguru yigihugu ubu zigoswe.
Iki cyemezo gifashwe bitewe n’ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri izi ntara ebyiri bukozwe n’inyeshyamba zirwanya ibihugu bituranye na DRC ndetse n’zi rwanya iki gihugu nyir’izina.
Minisitiri w’Ubutetegetsi bw’igihugu muri DRC, Daniel Aselo Okito, yabwiye abanyamakuru ko iki cyemezo kigamije kugarura amahoro mu karere.
Uyu avuga ko Felix Tshisekedi, Perezida wa Congo ari we wafashe uwo mwanzuro mu nama yo kuwa Gatanu tariki 30 Mata 2021 ubwo yari asoje inama nkuru y’umutekano.
Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu rivuga ko mu masaha ari imbere kuri uyu wa Gatandatu, Tshisekedi aza gusohora amabwiriza kuri iki cyemezo.
Imibare ya UNHCR ivuga ako abaturage basaga miliyoni eshanu bavuye mu byabo, bagahunga kubera umutekano muke muri Congo. Habarurwa kandi benshi bishwe n’imitwe isaga 120 ikorera mu burasirazuba bwa Congo irimo n’irimo abakomoka mu Rwanda nka FDLR.