Mu Rwanda mu minsi ishize hagiye humvikana abantu bakorewe ihohoterwa rikageza aho bavutswa ubuzima bwabo. Kenshi byagiye bivugwako ababikora baba basanzwe bakora mu nzego zishinzwe umutekano,bagahohotera abakekwaho gukora ibyaha binyuranye.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iramagana abantu cyangwa inzego zikoresha ingufu z’ikirenga mu gihe hakurikiranwa abakekwaho gukora ibyaha. Iyi Komisiyo itangaza ko irimo gukurikirana aho icyo kibazo cyabaye hose.
Icyo benshi bacyibuka n’iyicwa ry’umusore witwa Jean de DieuTwiringiyimana wo mu murengewa Muyumbu mu karere ka Rwamagana wishwen’inzegozishinzwe umutekano,bivugwako akekwaho ubujura.
Ni inkuru yaje isanga indi yabereye mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru nayo y’umusore warashwe bivugwa ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ikavuga ko itajya irebera ibibazo nk’ibi.
Mu kiganiro kihariye umuyobozi w’iyi Komisiyo Madame Mukasine Maire Claire, yahaye Ijwi ry’Amerika, yavuze ko urwego ayobora rwamagana abantu nkaba arababikora ku giti cyabo cyangwa ababikora bitwaje inzego bakorera, bagakoresha ingufu z’umurengera mu gukurikirana abakekwaho ibyaha.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ikavuga ko isanga uburenganzira bwa muntu muri iyi myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi burushaho kugenda butera imbere, nubwo hari ibyo igisaba inzego za Leta kuvugurura.
N’ubwo iyi komisiyo itangaza ko hari byinshi byakozwe mu kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, hari imiryango imwe itari iya Leta ivuga ko uburenganzira bwa bantu ihagarariye bugikandamizwa.
Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko ikurikirana umunsi ku wundi ibibazo bifitanye isano n’ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu, yaba ibyo iba yagejejweho n’abaturage cyangwa ibyo imenya ubwayo ikabikurikirana.
Akomeza avuga ko byumwihariko ikibazo cy’umuturage wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana wishwe, yatangiye kugikurikirana.
Nkundiye Eric