Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyatangaje ko kuri ubu kirimo kugenzura ibiturage bitandatu byari bisanzwe mu maboko y’abarwanyi ba ACPLS Nyatura muri Teritwari ya Masisi ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uku kwigarurira utu duce bije bikurikiye ibitero simusiga bimaze iminsi bigabwa na FARDC ku barwanyi b’umutwe wa Nyatura wari warahigaruriye. Operasiyo Socola 2 irimo gukora ibi bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Masisi ivuga ko yafashe ibiturage bya Kise, Mianja, Tambi, Busoro, Kinyamatembe na Kamonyi, byose biri muri Cheferie ya Bashali .
Ubuyobozi bw’ingabo za Congo zibarizwa muri Rejima ya 3411 buherutse gutangaza ko bwafashe mpiri umwe mu bayobozi ba ACPLS Nyatura wafatanwe n’abamurinda babiri. FARDC ikomeza ivuga ko yanafashe abandi barwanyi benshi n’ibikoresho bya Gisrikare.
Ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, ibikorwa bya Gisirikare byo guhiga abarwanyi ba Nyatura bakekaga ko batorotse, byakomereje mu duce twa Kamonyi na Lwama two muri Teritwari ya Masisi