Generali John Numbi Banza Tambo byatangajwe ku mugaragaro ko yatorotse kandi ko arimo gushakishwa.
Jenerali Numbi Banza Tambo akurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu babiri, aribo uharanira uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya n’umushoferi we.
Uyu mu Jenerali akaba yahoze ari umuyobozi wa Polisi y’igihugu ndetse akaba yarabaye mu muyobozi bukuru bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Voice of Congo itangaza ko byatangajwe ku mugaragaro ko yatorotse kandi ko arimo gushakishwa. Ibi ngo byaratangajwe muri telegaramu yihutirwa yanditswe na Liyetona Jenerali Kaumbu Yankole Isidore yandikiye imitwe yose y’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibahamagarira kumushakisha no kumwohereza ku biro by’ubushinjacyaha bwa gisirikare biri hafi yabo.
Jenerali John Numbi Tambo Banza yaburiwe irengero kuva mu mpera za Werurwe.
Muri Nyakanga 2020 uyu muyobozi wo mu rwego rwo hejuru ku butegetsi bwa Joseph Kabila yari yarasezeye maze yigira ku isambu ye iherereye mu nkengero za Lubumbashi, muri Haut-Katanga.
Uyu mu Jenerali akaba yarahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Kongo (PNC), maze ava kuri iyo mirimo yirukanwe mu mwaka wa 2010 nyuma y’iyicwa rya Floribert Chebeya na Fidèle Bazana, akekwaho kugira uruhare murupfu rwabo.