Impunzi z’Abanya-Bijombo bo mu misozi mirebire ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo bahangayikishijwe n’umutekano wabo nyuma y’uko hanze y’inkambi yabo hamaze igihe kingana n’ukwezi humvikana urusaku rw’amasasu.
Izi mpunzi zivuga ko kuva kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena aribwo baheruka kumva urusaku rw’amasasu nkuko babitangarije Radio Okapi y’umuryango wabibumbye.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko amasasu aba baturage bumvishe mu cyumweru cyashize yaraswaga n’abarwanyi ba Twirwaneho bayobowe na Col Rukunda Michael uzwi Makanika bivugwa ko bari bakurikiye abarwanyi b’aba Mai Mai Biloze Bishambuke bari batwaye inka banyaze mu Banyamulenge nyuma baza gukomwa mu nkokora n’ingabo za Congo FARDC zari mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba.
Bigendeye kuri uyu mutekano muke uri muri aka gace , izi mpunzi zirasaba ko FARDC yakongera uburinzi hafi y’inkambi yabo kuko bakeka ko isaha n’isaha ishobora guterwa.
Izi mpunzi zakomeje zivuga ko hashizi iminsi myinshi zumva urusaku rw’imbunda zo mu bwoko bwa Sub machine Gun (SMG)na Karacinikove hafi y’inkambi yabo.
Kugeza ubu ibiturage 8 bimaze guhunga kuva intambara ya Mai Mai bihuje na RED Tabara batangira gutera mu Bijombo, bivugwa ko abantu 27 barimo abagore 10, abana 16 n’umusaza umwe bashimuswe n’inyeshyamba za RED Tabara.
Umuyobozi wa Rejima ya 33011 muri FARDC yavuze ko ingabo ayobora zatangiye gukaza umutekano mu biturage 65 byo mu gace ka Mugeti, mu gihe abandi benshi batangiye gusubira aho baturutse mu duce twa Muramvia na Nyakirango nyuma y’uko FARDC ihigaruriye ihirukanye abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.
Mu gukemura ikibazo cy’impunzi zihunga mu Bijombo ,Ingabo za Congo FARDC zakajije umutekano mu duce twa Muramvia, Kagogo na Nyakirango kugira ngo umutekano muke uvugwa mu Bijombo udakomereza mu bindi bice byegeranye nka Birindiro na Bibokoboko.
Umwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abanyamurenge yabwiye itangazamakuru ko na Col.Makanika wabarwaniriraga iki kibazo cyamurenze ndetse bikaba bihwihwiswa ko ashobora kuba yaraguye mu mirwano yari imuhangashije na RED Tabara.
Shamukiga Kambale