Abarwanyi basaga 300 muri Teritwari enye ziherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo arizo Kabale, Kalehe, Shabunda na Walungu nibo byemejwe ko bamaze gushyira intwaro hasi.
Ibi bikaba byatangarijwe mu ihuriro ry’urubyiruko rw’ intara ya Kivu y’Amajyepfo ryabereye mu Mujyi wa Bukavu kuwa 2 no kuwa 3 Kamena 2021 hagamijwe gukangurira urwo rubyiruko kwimakaza no gushimangira amahoro n’umutekano muri iyo Ntara
Nk’uko byatangajwe na ASBL ngo uyu ni umusaruro wa APC( Action pour la Paix Et la Concorde) umuryango ugamije guharanira amahoro n’ubwumvikane muri gahunda yawo yibanda mu gukangurira urubyiruko kwimakaza no guharanira amahoro muri Kivu y’Amajyepfo.
Baragira bati:” Iki gikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwimakaza no guharanira amahoro kimaze amezi 18 aho giterwa inkunga n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wabibumbye (ONU) binyuze muri gahunda y’igihugu igamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abitwaje ibirwanisho dore ko abenshi muri bo basanzwe ari urubyiruko . Umusaruro ni uko urubyoruko rusaga 300 rwari rwarishoye mu mitwe ihungangabanya umutekano, rwashize intwaro hasi.”
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangiza imirimo yawo kuwa 30 Kamena ukaba waribanze kuri teritwari zose uko ari enye zigize Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kutishora mu bikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano muri iyi ntara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Hategekimana Claude