Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021Gen Tshinkobo Mulamba Ghislain yagizwe umuyobozi wa Batayo ya 34 y’Ingabo za Congo zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru asimbuye Gen Kapinga Mwanza Dieudonné wahinduriwe imirimo.
Umuhango w’ihererekanyabubasha ry’aba basirikare wayobowe n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Lt-Gen Fall Sikabwe.
Byitezwe ko uyu muyobozi w’ingabo mushya aje guhangana n’imitwe yitwaje intwari irangajwe imbere na ADF na FDLR zisanzwe zigenzura uduce tunini tw’iyi ntara kuva mu myaka myinshi ishize.
Gen Tshinkobo Mulamba yavuze ko kugirango intego azanye zigerweho azakenera ubufatanye bw’abaturage mu kurandura iyi mitwe imaze igihe ihakorera ari nako izengereza abaturage mu busahuzi no n’ubwicanyi .
Yagize ati“ Kuba Komanda w’ingabo nta mbibi bigira, ubu ibikorwa byose bya Gisirikare muri Batayo ya 34 ninjye bireba , kubw’ibyo ngomba kuba umuyobozi wo mu biro icyarimwe nk’anaba umuyobozi ku rugamba. Njye n’abaturage nidufatanya tuzageza Kivu y’Amajyaruguru ku mahoro arambye abaturage bamaze igihe banyotewe.”
Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ni imwe mu ntara 2 zashyizwe mu bihe bidasanzwe na Perezida Félix Tshisekedi guhera kuwa 6 Gicurasi 2021. Ni igikorwa yakoze agamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iyi ntara. Aha muri izi ntara kandi yanahise ashyiraho aba Guverineri bazo babasirikare mu gihe kitazwi bakazasubiza inshingano abasivili ari uko umutekano muri izi tara wagarutse.