Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, rivuga ko ku itariki ya 12 Kamena 2021, RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ahagana mu ma saa munani n’iminota 45 (14h45), irondo ry’amanywa rya RDF ryahagaritse umusirikare w’Ingabo za Uganda (UPDF) witwa Pte Bakuru Muhuba, wari ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, umudugudu wa Majyambere.
Umusirikare wa Uganda wafashwe yari yambaye imyenda y’Igisirikare cya UPDF, akaba yari yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG) hamwe n’amasasu yayo, yari afite kandi indebakure “Binocular”, telefone igendanwa hamwe n’ibyangombwa biranga umusirikare.
Iryo tangazo rivuga kandi ko Igisirikare cy’u Rwanda kirimo kureba uko uwo musirikare wa Uganda yasubizwa igihugu cye.
kuri uyu mugoroba amakuru akomeje gucicikana mu mbuga nkoranyambaga aravuga ko igikorwa cyo kumusubiza Leta ya Uganda cyatangiye hagati y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’uRwanda RDF n’igisilikare cya Uganda UPDF,nta rwego rurabihakana cyangwa ngo rubyemeze